Ku
mukino Barcelona iheruka guhuramo na Real Betis tariki 4 Ukuboza 2021, abafana b'iyi
kipe bamaze igihe bakundana batunguye benshi bari bitabiriye uyu mukino ubwo
Ricardo Preciado Barba yatereraga ivi umukunzi we anamwambika impeta
nk'ikimenyetso cyo kuzabana.

Mbere y'uko uyu mukino utangira abakinnyi bakiri mu Rwambariro, ni bwo Ricardo yahisemo gushinga ivi hasi asaba Nathalie ko yamubera umugore w'ibihe byose, na we arabyemera avuga 'YEGO'. Nathalie ukomoka muri Mexico asanzwe ari umunyamideli uzwiho kwerekana inkweto zigezweho. Ricardo Preciado Barba washinze ivi na we akomoka muri Mexico akaba nyir'uruganda rwa Rayalty rucuruza ibikoresho bya siporo.
Barcelona
ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yashimiye aba bafana bayo ndetse
ibifuriza ibihe byiza.










Nathalie ugiye kubana na Barba bombi bihebeye FC Barcelona
