RFL
Kigali

Muyango wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sabizeze' agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2021 8:49
0


Umuhanzi w’icyatwa mu muziki w’u Rwanda, Muyango Jean Marie agiye gukora igitaramo kizafasha Abanyarwanda n’abandi guherekeza 2021 batarama u Rwanda.



N’icyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi wubatse amateka akomeye mu buhanzi bwo mu Rwanda agiye gukora cyamwitiriwe. Kuko ibindi ibitaramo bigari yagiye aririmbamo mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye yabaga yatumiwe.

Ni inkuru y’umunezero n’ibyishimo ku bakunzi ba gakondo n’abandi bakunda inganzo ibaye ibukombe y’uyu muhanzi biteguye kuzataramana nawe tariki 30 Ukuboza 2021 kuri kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama muri Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Muyango n’Imitari mu nganzo iganje”. Uyu muhanzi yizeza Abanyarwanda ko bazasoza umwaka banezerewe ‘yabakumbuje ku nganzo y’umwimerere yabataramiye indirimbo ze zoze zakunzwe na benshi’.

Muyango avuga ko iki gitaramo yagiteguye mu mujyo wo gutarama u Rwanda, kunezeza Abanyarwanda no gukundisha abato injyana gakondo.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Sabizeze’, azataramira Abanyarwanda mu bihangano bye n’Imitari bakunze n’ubu bagikunda.

Muri iki gitaramo Muyango azashimirwa ‘nk’umuhanzi watanze umusanzu ufatika mu bihangano bye harimo indirimbo zikundwa cyane’.

Kuri uyu wa Gatatu, uyu muhanzi yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo, aho azaba afatanyije n’ababyeyi barimo Julienne, Faina n’abandi. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo.

Muyango Jean Marie ni mutoza Mukuru w’itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’. Akomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, akagira indirimbo nyinshi zikora ku mutima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize.

Yakoze indirimbo nka ‘Sabizeze’ icurangwa henshi, ‘Karame nanone’, ‘Utari gito’, ‘Karame uwangabiye’ n’izindi nyinshi zuje umuco Nyarwanda.

Muyango ari mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Yavukiye mu Burundi aza mu Rwanda 1986.


Muyango Jean Marie agiye gukora igitaramo cye cya mbere nyuma yo gutarama mu byo yabaga yatumiwemo

Muyango uzwi mu ndirimbo nka ‘Sabizeze’ avuga ko azatarama u Rwanda muri iki gitaramo agafasha Abanyarwanda kurangiza neza umwaka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND