RFL
Kigali

Amerika: ALEXA, Ikigo ndangamibare y'ikoreshwa rya za websites cyatangaje ko mu 2022 kitazongera gukora

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/12/2021 8:03
0


Nyuma y'imyaka irenga makubyamyabiri ikigo Alexa kiri mu maboko y'ikigo cy’ubukombe Amazon cyamaze gutangaza ko kigiye guhagarika imikorere yacyo.



Ikigo cya Alexa cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigiye gufunga imiryango mu gihe kifashishwaga na benshi ku Isi. Abazi iby'ikoreshwa ry'imbuga za internet bari bamaze kumenyera ko ari ho barebera imbuga cyangwa website zikoreshwa cyane mu gihugu runaka cyangwa mu gace runaka.

Alexa ni urubuga rwari rumaze imyaka myinshi rukorera hafi ku isi hose. Kuri iyi nshuro iki kigo cyatangiye kwandikira abakiriya bacyo kibashimira imikoranire yabo nacyo ndetse kinabibutsa igihe kizaba cyafungiye imiryango. Alexa yatangaje ko nta gikorwa na kimwe kijyanye no kwerekana imikoresherezwe n'imisurirwe y'imbuga zitandukanye ku Isi hirya no hino kizongera kwerekana.  

Mu itangazo iki kigo cyashyize ku rubuga rwacyo ndetse n'iryo kiri guhereza abakiriya bacyo, kiri kuvuga ko kizafunga burundu kuwa 01 Werurwe 2022. Ucyigera ku rubuga rw'iki kigo uhita ubona itangazo ndetse bakanagusaba ko niba hari ikibazo ufite wababaza cyangwa niba ushaka kumanura amakuru yawe wabikora.

                        

Itangazo rya Alexa rishimira abakiriya bayo ndetse rinavuga ibijyanye n'ifunga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND