Mu gihe hasigaye iminsi 16 gusa ngo hamenyekane Nyampinga wa East Africa, abakobwa bari muri iri rushanwa bari kumwe n’umuyobozi wungirije waryo Miss Mutesi Jolly, basangiriye ku kirwa cya Bongoyo mu gihugu cya Tanzaniya.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Miss Jolly Mutesi. umwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa yasangiye ifunguro rya nijoro n’abakobwa bari guhatanira ikamba muri iri rushanwa.
Ku mbuga nkoranyambaga za Miss East Africa hagaragaraho ibihe bitandukanye abari muri iri rushanwa bagiranye na ba nyampinga bose, mu bihe byo gusangira ubwo bari bari kumwe kuri icyo kirwa.
Aba ba nyampinga basangiriye ku kirwa ubusanzwe kidatuwe cyitwa Bongoyo, giherereye mu birometero bibiri n’igice mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.
Abakobwa mbere y'umusangiro
Abakobwa batangiye kugera muri Tanzania mu mpera z’ukwezi gushize, bari mu mwiherero uzarangira tariki 24 Ukuboza 2021 ubwo hazatangazwa uwegukanye ikamba.
Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan X-Trail nshya, ifite agaciro k’ibihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).
Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.
Mutesi Jolly nyuma yo kuganiriza ba Nyampinga yafashe agafoto
Abakobwa ubwo batangiraga gusangira
Ba Nyampinga barimo Miss Shanitah baryohewe n'amazi yo kukirwa
TANGA IGITECYEREZO