Abashakashatsi mu by’isanzure bavumbuye umubumbe ujya kungana n’umubumbe wa Mars, aho kuri uyu mubumbe umwaka waho umara amasaha 8 gusa. Ivumburwa ry’uyu mubumbe abashakashatsi bavuze ari intambwe ya mbere itewe mu kuvumbura isi ya kabiri.
Abantu benshi hano ku isi bakunda kuvuga ngo ibihe birihuta,
ariko ibaze ugize amahirwe yo kugera ku mubumbe witwa GJ 367b aho ushobora kuryama
amasaha umunani ugakanguka umwaka urangiye uri mu buriri.
Uyu mubumbe wavumbuwe n’abashakashatsi mu by’isanzure
witwa GJ 367b uri mu bwoko bw’imibumbe izwi nka exoplanet, iyi ikaba imibumbe
izenguruka inyenyeri aho kuzenguruka izuba nk’iyindi mibumbe isanzwe iri mu
itsinda ry’imibumbe n’isi dutuye irimo.
Abavumbuye uyu mubumbe bavuze ko uherereye ku ntera ya
(31 light years) uvuye ku isi. Light year, ibi bikaba ibipimo bikoreshwa mu
gupima intera iri mu isanzure. Kugira ngo ubyumve neza 1 light year ingana na kilometero trillion 9.46 (9.6 x1012 km).
GJ 367b ni umubumbe abashakashatsi bavuze ko ugizwe n’ibitare
ndetse ukaba ujya kungana n’umubumwe wa Mars, ukaba ujya kugira imiterere imeze
nkuyu mubumbe wa Mercury uri mu itsinda ry’imibumbe izenguruka izuba.
Ubushyuhe kuri uyu mubumbe bugera kuri 1500 degrees
Celcius, ubu bushyuhe bukaba buhagije ngo ibyuma bishonge-ibi bikaba byerekana
ko ikiremwamuntu bitashoboka ko cyahatura.
Ikigo cy’Abadage gikora ubushakashatsi mu by’isanzure cyatangaje
ko uyu mubumbe wavumbuwe mu mwaka 2019 bahereye ku makuru bahawe n’ikigo cy’Abanyamerika
(NASA). Ikindi wamenya kuri uyu mubumbe nuko ufite cyimwe cya kabiri cy’uburemere
bw’umubumbe wacu, ibi bigatuma uyu mubumbe wa GJ 367b uba uwambere ufite
uburemere bucye mu mibumbe yo mu bwoko bwa exoplanet 5,000 imaze kuvumburwa.
Kristine Lam umwe muri aba bashakashatsi bo mu kigo cy’abadage
gikora ubushakashatsi mu by’isanzure yavuze ko kuvumbura uyu mubumbe ari
ntambwe ya mbere itewe mu gushakisha indi si ya kabiri.
Mu mwaka 2015, ikigo cy’Abanyamerika gikora
ubushakashatsi mu by’isanzure (NASA) giherutse gutangaza ko cyavumbuye umubumbe
ufite imiterere ijya kumera nkuy’umubumbe wacu. Uyu mubumbe wiswe Kepler-452b,
NASA yavuze ko ahantu uherereye hashobora guturwa. Aho uyu mubumbe uherereye icyogajuru
kigendera ku muvuduko wa 59,000 km/h byasaba nibura imyaka miliyoni 30
kuhagera.
TANGA IGITECYEREZO