RFL
Kigali

Ni we mukinnyi uhenze kurusha abandi mu Rwanda: Ibikubiye mu masezerano mashya ya Lague muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2021 13:57
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kumvikana na rutahizamu Byiringiro Lague ku masezerano mashya y’imyaka itatu agiye gukinira iyi kipe, akaba azatuma aza ku isonga mu bakinnyi bahenze mu Rwanda ndetse akaba ari na yo masezerano yaba afite agaciro gahenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Nyuma yo kwigaragaza cyane mu myaka itatu ishize muri APR FC no mu Amavubi, Byiringiro Lague agiye guhabwa amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu azaca agahigo mu mateka ya ruhago nyarwanda.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’iyi kipe avuga ko byose byateguwe, impande zombi zamaze kwemeranya kuri aya masezerano mashya, igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro.

Mu masezerano mashya Lague azasinya muri APR FC, harimo ko azahabwa miliyoni 60 Frw kugira ngo asinye amasezerano y’imyaka itatu, akazajya ahembwa miliyoni 2 Frw nk’umushahara wa buri kwezi, agahabwa imodoka yo kugendamo ndetse akazanubakirwa inzu yo guturamo.

Aya masezerano Lague azasinya niyo masezerano ahenze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wakoze ubukwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021 n’umukunzi we Uwase Kelia, ni we watsindiye APR FC igitego rukumbi batsindiye muri Maroc mu mukino basezerewemo na Berkane muri CAF Confederations Cup.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC. Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Byiringiro Lague uheruka mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ari ku musozo w’amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri APR FC.


Byiringiro Lague agiye kongera amasezerano y'imyaka itatu izatuma aca agahigo mu mupira w'amaguru w'u Rwanda


Lague amaze igihe ayoboye ubusatirizi bwa APR FC

Lague ni umwe mu bakinnyi bakunda kwitabazwa cyane mu ikipe y'igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND