Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019, yavuze ko u Rwanda rworohereje umukobwa mu rugendo rw’iterambere rwe binagaragarira ku ijanisha ry’abagore bari mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Kuva ku wa mbere w’iki Cyumweru,
abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss East Africa ari naryo Umunyana
Shanitah ahagarariyemo u Rwanda bagiranye ikiganiro cyihariye n’itangazamakuru
Wasafi Tv cy’umuhanzi Diamond.
Buri mukobwa yahawe umwanya wo
kwivugaho birambuye, ibumuraje ishinga n’ibindi. Umunyana Shanitah wabaye
igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru
ukoresha izina rya iamcalypsoo kuri Instagram.
Umunyana uherutse gusoza amasomo ye
ya Kaminuza, atangira avuga ko yanogewe n’ibihe ari kugirira muri Tanzania n’uburyo
yakiriwe n’ukuntu buri wese muri iki gihugu yubaka ubushuti.
Akavuga ko yagize umwanya wo
gutembera, kandi ko yishimiye aho yageze ho. Umunyana avuga ko afite imyaka 22
y'amavuko, kandi inzozi ze ni ukuba Rwiyemezamirimo no kwigira ku bandi.
Umunyamakuru yamubajije ku woroherwa
n’ubuzima hagati y’umukobwa n’umuhungu. Mu gusubiza, uyu mukobwa yavuze ko
ashingiye ku byo abona, umukobwa ari we uri guhindurirwa ubuzima cyane,
ashingiye kuri politike z’ibihugu.
Atanga urugero rw’ukuntu u Rwanda rwateje imbere umugore, ku buryo mu Inteko Ishinga Amategeko y'u
Rwanda harimo 60% by’abagore. Uyu mukobwa anavuga ko bimwe mu bigo bikomeye n’indi
myanya ikomeye iyobowe n’abagore.
Ati "60% ni abagore bari mu
Inteko Ishinga Amategeko. Kandi imyanya myinshi y'ubuyobozi iyobowe n'abagore.”
Uyu mukobwa ashima Leta ishyigikiye umugore, kuko bituma nawe [Umugore] agaragaza
icyo atekereza ku cyakorwa mu kubaka Igihugu.”
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Imitwe ibiri; umutwe w’Abadepite n'umutwe wa Sena. Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 barimo abadepite 53 batowe ku rwego rw’Igihugu;
24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, abadepite 2 batowe n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko n'umudepite 1 watowe n’impuzamashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.
Iru rushanwa rya Miss East Africa
ryagombaga gusozwa tariki 18 Ukuboza 2021, ariko ejo ku wa kabiri abaritegura
bakoze impinduka bavuga ko rizasozwa tariki 24 Ukuboza 2021 mu borori bizabera ahitwa Mlimani guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Rihatanyemo abakobwa bo mu bihugu 16
barimo Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Burundi, Malawai, Somalia, Mauritious,
Ethiopia, Sudani y’Epfo, Comoros, Reunion, Seychelles, Djibouti, Madagascar na
Eritrea.
Umunyana Shanitah yavuze ko Leta
yashyizeho imirongo migari ifasha mu iterambere ry’Umunyarwandakazi
Shanitah uri kubarizwa muri Tanzania,
yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe muri Tanzania
Abakobwa barimo Umunyana Shanitah
batemberejwe mu bwato mu gihe irushanwa ririmbanyije
Abakobwa bahatanye muri Miss East
Africa 2021 babyukira muri siporo n’ibindi bikorwa byateguwe muri iri rushanwa
Shanitah wabaye igisonga cya mbere
cya Miss Rwanda 2019 ahagarariye u Rwanda muri Miss East Africa
TANGA IGITECYEREZO