RFL
Kigali

Biravugwa: Umunya-Maroc Rharb Youssef yandikiye ikipe ye ya Raja ayisaba kuva muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2021 10:25
0


Nyuma y’ibyumweru icyenda ageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca yo muri Maroc, Rharb Youssef ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu biravugwa ko yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ye abusaba kumushakira indi kipe bamutizamo cyangwa bakamuha uburenganzira akayishakira.



Uyu mukinnyi umaze kwigarurira imitima y’abarayon biravugwa ko mu ibanga rikomeye yandikiye ubuyobozi bwe abusaba kumukura muri Rayon Sports kuko abona nta cyerekezo.

Biravugwa ko impamvu uyu mukinnyi yahaye Raja ayisaba kumukura muri Rayon Sports ari uko abona kuguma muri Rayon Sports bitamuzamurira urwego ndetse nta cyerecyezo byamuha kuko abona imitoreze iri mu ikipe iri ku rwego rwo hasi, bityo ahera ko abasaba kumushakira indi kipe yatizwamo cyangwa bakamuha uburenganzira akayishakira.

Youssef uzwiho amacenga menshi ni umwe mu bafatiye runini Rayon Sports kuko ari nawe wayitsindiye igitego cyafunguye shampiyona y’u Rwanda ndetse kinahesha amanota atatu Rayon Sports imbere ya Mukura Victory Sports.

Amakuru Inyarwanda.com yamenye mu minsi ishize ni uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo na Youssef banenze cyane urwego rw’imitoreze iri muri iyi kipe, bavuga ko ikipe ikomeye nka Rayon Sports itatwara igikombe cya shampiyona ikomeje gutozwa mu buryo itozwamo.

Rharb Youssef yageze mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2021 azanye na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub bose batijwe na Raja Cassablanca muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi bikubiye mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe yo muri Maroc yagiranye na Rayon Sports, akubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpande zose, hakaba hakubiyemo no gutizanya abakinnyi.

Aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2021, aho bari baje gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona inyotewe.

Youssef biravugwa ko yandikiye ubuyobozi bwa Raja abusaba kuva muri Rayon Sports

Youssef ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports

Rharb Youssef na Ayoub bari muri Rayon Sports nk'intizanyo za Raja yo muri Maroc





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND