Nyuma y’ibyumweru icyenda ageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca yo muri Maroc, Rharb Youssef ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu biravugwa ko yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ye abusaba kumushakira indi kipe bamutizamo cyangwa bakamuha uburenganzira akayishakira.
Uyu
mukinnyi umaze kwigarurira imitima y’abarayon biravugwa ko mu ibanga rikomeye
yandikiye ubuyobozi bwe abusaba kumukura muri Rayon Sports kuko abona nta
cyerekezo.
Biravugwa
ko impamvu uyu mukinnyi yahaye Raja ayisaba kumukura muri Rayon Sports ari uko
abona kuguma muri Rayon Sports bitamuzamurira urwego ndetse nta cyerecyezo
byamuha kuko abona imitoreze iri mu ikipe iri ku rwego rwo hasi, bityo ahera ko
abasaba kumushakira indi kipe yatizwamo cyangwa bakamuha uburenganzira
akayishakira.
Youssef
uzwiho amacenga menshi ni umwe mu bafatiye runini Rayon Sports kuko ari nawe
wayitsindiye igitego cyafunguye shampiyona y’u Rwanda ndetse kinahesha amanota
atatu Rayon Sports imbere ya Mukura Victory Sports.
Amakuru
Inyarwanda.com yamenye mu minsi ishize ni uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports
barimo na Youssef banenze cyane urwego rw’imitoreze iri muri iyi kipe, bavuga
ko ikipe ikomeye nka Rayon Sports itatwara igikombe cya shampiyona ikomeje
gutozwa mu buryo itozwamo.
Rharb
Youssef yageze mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2021 azanye na mugenzi we Ait
Lahssaine Ayoub bose batijwe na Raja Cassablanca muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka
umwe.
Ibi
bikubiye mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe yo muri Maroc yagiranye na Rayon
Sports, akubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru
mu mpande zose, hakaba hakubiyemo no gutizanya abakinnyi.
Aba
bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2021,
aho bari baje gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona inyotewe.
Youssef biravugwa ko yandikiye ubuyobozi bwa Raja abusaba kuva muri Rayon Sports
Youssef ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO