Umunyamuziki Ben Kayiranga wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Freedom’, yatangije irushanwa ryiswe “Championnat de France des économies d'énergie (CUBE)” rigamije kurengera ibidukikije mu gihugu cy’u Bufaransa.
Uyu muhanzi asanzwe akora ibijyanye n’amashanyarazi mu Bufaransa.
Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, habaye umuhango wo gutangiza
iri rushanwa wabereye mu nyubako y’imyidagaduro yitwa Paris La Défense Arena.
Iyi nyubako ni yo ya mbere mu
Bufaransa yakira ibikorwa bikomeye. Mu mpera z’uyu mwaka izaberamo igitaramo cy’umuhanzi
w’icyamamare Celine Dion, Vitaa&Slimane n’abandi.
Iyi nyubako ni yo yakiriye iri
rushanwa kuva ritangiye, ndetse ni na ho rizasorezwa. Abahatanye basabwa gukora
ibikorwa birimo gukangurira abantu, abakoresha ibinyabiziga, abakozi,
abanyeshuri n’abandi kurengera ibidukikije akaba ari na yo ntego y’iri rushanwa.
Rihuje ibigo by’amashuri, urubyiruko,
sosiyete zitandukanye, kompanyi n’abandi bifashisha umuriro mu buzima bwa buri
munsi. Akanama Nkemurampaka kazahitamo muri aba bose baryitabira uwakoresheje ingufu z’amashanyarazi nke arengera ibudukijije.
Ben Kayiranga avuga ko ari mu
bitegura iri rushanwa aho ahagarariye ishuri akoraho ryitwa Lycée Blaise Pascal
d'Orsay naryo rihatanye muri iri rushanwa.
Ni irushanwa avuga ko rizamara
umwaka. Ati “Tugomba gutangira kugabanya ingufu z’amashanyarazi dukoresha.
Ibikoresho bitandukanye turateganya kubigira ‘automatique’ ku buryo bizajya
bikoresha umuriro mucye, rimwe na rimwe bikizimya.”
Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko
mu gihe cyose yari amaze afatanya umuziki n’imirimo yo gukora mu mashanyarazi
atari azi ko igihe kimwe kizagera byombi bikamubyarira inyungu.
Avuga ko ubu yasobanukiwe neza guha
umwanya impano ye. Uyu muhanzi yavuze ko mu kiganiro cyabaye ku mugoroba w’uyu
wa kabiri yari yatumiwe gusobanura birambuye ibikorwa akorera mu mashuri ya
Leta yo muri iki gihugu.
Akomeza ati “Natumiwe gusobanura
ibikorwa nkorera mu mashuri ya Leta aho nkorera nk’umutekinisiye nkigisha
n'abanyeshuri uburyo bashobora gukoresha umuriro muke aho bigira n'aho batuye
bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho bita ‘Domotique’ mu rwego rwo
kuganya gucana amatara ahantu hose hadakenewe.”
Ben Kayiranga washinze kompanyi ye mu
Rwanda yise “One Control”, yatubwiye ko agiye gutangira gutanga amahugurwa ku
batekinisiye bashyira umuriro w’amashyanyarazi mu mazu asanzwe cyangwa yakiri
abantu banyuranye.
Aya mahugurwa azajya abera mu Rwanda. Ati “Nzajya nza mu bihe bitandukanye mpugure abatekinisiye hanyuma nsubire mu Bufaransa nabo basubire mu kazi. Nzajya nzana ibyuma nzifashisha.”
Ben Kayiranga aritegura kugaruka mu
Rwanda tariki 16 Ukuboza 2021, ndetse avuga ko kimwe mu bizaba bimuzanye mu
Rwanda harimo indirimbo azakora ku rugendo rw’ubuzima bwe.
TANGA IGITECYEREZO