RFL
Kigali

Lewandowski wababajwe no kutegukana Ballon d’Or 2021 yikomye Messi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2021 20:30
0


Rutahizamu w’umunya-Pologne ukinira Bayern Munich yo mu Budage, Robert Lewandowski yatangaje ko atishimiye na gato kuba atarahawe Ballon d’Or 2021, ndetse anahishura ko atanejejwe n’amagambo yatangajwe na Messi nyuma yo kwegukana iki gihembo ku nshuro ya Karindwi.



Ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo nibwo Messi yegukanye Ballon d’Or ya 7 itaravuzweho rumwe, kubera ko benshi bakurikira umupira w’amaguru barimo abatoza, abawukinnye ndetse n’abafana bose bavuga ko igihembo cy’uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Robert Lewandowski.

Uyu munya-Pologne yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or mu mwaka ushize wa 2020, ariko iki gihembo gikurwaho kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi.

Ubwo Messi yahabwaga iki gihembo, yavuze ko Lewandowski akwiye igihembo cya 2020, asaba France Football gusuzuma niba bagira icyo bamugenera.

Yagize ati “Mu mwaka ushize, buri wese yabonaga ko ari wowe wari ukwiye igihembo. Ndatekereza ko France Fooball ikwiye kuguha Ballon d’Or ukwiye”.

Ntabwo aya magambo ya Messi yashimishije Lewandowski kuko yabifashe nk’agasuzuguro ndetse biranamubabaza cyane.

Aganira na Kanale Sportowym, uyu munya-Pologne yagize ati” Sinigeze nshishikarira kubona igihembo cya 2020. Nifuza ko ibyo Messi yavuze yabishyiramo ukuri akavuga ijambo rizima nk’umukinnyi ukomeye aho kuvuga ijambo ritarimo ikintu na kimwe”.

Abajijwe uko yakiriye kudahabwa Ballon d’Or 2021, Lewandowski yagize ati: "Numvise mbabaye. Sinshobora kubihakana. Sinshobora kuvuga ko nishimye, ku rundi ruhande. Mfite umubabaro.

Guhangana bya hafi cyane na Messi, birumvikana ko nubaha uko akina n’ibyo yagezeho. Gusa kuba narashoboye guhangana na we binyereka urwego nashoboye kugeraho".

Lewandoski yatsinze ibitego 130 mu mikino 108 yakinnye kuva umwaka w’imikino wa 2019/20 utangiye, akaba ari imbere mu bakinnyi bitwaye neza ndetse bari bakwiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi.

Muri uyu mwaka wa 2021 nta kidasanzwe Messi yakoze uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America gikinirwa muri Amerika y’Epfo.

Messi yegukanye Ballon d'Or ya karindwi itaravuzweho rumwe

Lewandowski yatangaje ko atashimishijwe n'amagambo Messi yamuvuzeho ubwo yahabwaga Ballon d'Or 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND