Nyuma yo kwitwara nabi mu mikino irindwi imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo umutoza wayo mukuru Masudi Djuma Irambona, inshingano zisigarana uwari umwungirije Romami Marcel.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Rayon Sports
yasohoye itangazo rivuga ko yamaze guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma
kubera umusaruro mubi yagaragaje mu mikino irindwi iyi kipe imaze gukina muri
uyu mwaka w’imikino. Uyu mutoza akaba yahagaritswe igihe kitazwi muri Rayon Sports.
Inyuze
ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti” Umutoza mukuru wa Rayon
Sports Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro
mubi. Umutoza wungirije Romami Marcel niwe ugiye gusigarana inshingano by’agateganyo”.
Rayon
Sports imaze gukina imikino Irindwi muri shampiyona y’u Rwanda 2021-22,
yatsinze imikino itatu, itsindwa ibiri ndetse inanganya imikino ibiri, ifite
amanota 11/21.
Imikino
itatu Rayon Sports yatsinze harimo uwa Mukura i Kigali, Bugesera i Kigali, na Etoile
de l’Est i Kigali, mu mikino yanganyije harimo uwa Rutsiro i Rubavu na Espoir
FC i Rusizi.
Rayon
Sports yatsinzwe imikino ibiri yari ingenzi ku barayon, kuko ari imikino
y’abakeba abafana baba bategerejeho ibyishimo, aho yabanje gutsindwa na APR FC nyuma
yongera gutsindwa na Kiyovu Sports nayo imaze kuyigira insina ngufi muri iyi
myaka ibiri ishize.
Gutsindwa
na APR FC byazamuye umujinya w’abafana ba Rayon Sports idaheruka igikombe,
bagaragaje akababaro kabo ndetse binavugwa ko banatoboye amapine y’imodoka
y’umutoza Masudi Djuma.
Bidateye
kabiri, Rayon Sports yongeye gutsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego
2-0, bishyira mu mwijima abakunzi b’iyi kipe batekereza kwegukana igikombe cya
shampiyona uyu mwaka.
Uyu
musaruro w’uyu mutoza w’umurundi utamaze igihe kirekire agarutse muri Rayon
Sports, watumye buri ruhande ruhaguruka kugira ngo hashakwe umuti ugarura ikipe
mu mujyo w’intsinzi.
Biravugwa
ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu
bakinnyi b’iyi kipe bateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma
kubera umusaruro mubi.
Muri
iyi nama y’igitaraganya, haganiriwemo n’ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari
ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe ‘ikundwa kurusha izindi’ mu
Rwanda.
Rayon
Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad
Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon
Sports mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO