Umwe mu bakurikirana hafi iby’amarushanwa y’ubwiza atandukanye ku isi, Christella Mucyo yavuze ko kuri iyi nshuro Miss World yakoze impinduka zikomeye bishobora gutuma hari abakobwa 10 batungurana batari bitezwe na benshi.
Uyu mugore usanzwe ukora mu by’imiti, ategura abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza [Pageant Coach]. Ni we wateguye
abakobwa bitabiriye Miss Supranational, ni nawe wateguye Miss Umunyana Shanitah
waserukiye u Rwanda muri Miss East Africa iri kubera muri Tanzania n’abandi.
Irushanwa rya Miss World riri kubera
muri Teritwari ya Puerto Rico mu mpera z’Ugushyingo 2021, aho u Rwanda
ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace.
Riri kuba ku nshuro ya 70, ndetse umukobwa
uzatorwa azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Christelle
Mucyo yavuze ko mu myaka umunani ishize [Ubwo ni uguhera ku nshuro ya 62], iri
rushanwa ryakoze impinduka mu buryo bugaragarira buri wese.
Akavuga ko ibi bigaragarira ku gihe
abakobwa bafata baryitegura. Ati “Ubona ko ari irushanwa rikomeye cyane, aho
n'abakobwa baryitabira usanga bafata amezi menshi yo kuryitegura mu buryo bwa kinyamwuga.”
Akomeza ati “Bazanyemo igice cya
‘Head to head Challenge’ aho abakobwa bakoreshwa ibiganiro, bakabazwa hagati
yabo, bongeyemo n’agace ka Siporo no kumurika imideli ndetse no kwiyerekana
muri ‘Bikini’.”
Ni irushanwa ryitabirwa n'abakobwa
barenga ijana bavuye hirya no hino ku isi bahagaririye ibihugu n'imico yabo. Ingingo
y'umuco ni nayo ituma benshi batavuga rumwe ku kwambara bikini aho usanga hari
abatabikozwa harimo nk’u Rwanda.
Ni irushanwa avuga ko ari iry’igiciro
kinini, ku buryo hari abakobwa babuze ubushobozi bwo kuryitabira. Akomeza ati
“Iri rushanwa rinasaba ubushobozi mu buryo bw'amafaranga kuko hari nk'abari
bafite amahirwe yo kwitwara neza ariko bataryitabiriye kubera inzitizi zimwe na
zimwe harimo no kubura Visa.”
Atanga urugero rw’abarimo Nyampinga
wa Uganda n’uwa Tanzania bagowe no kwitabira iri rushanwa kubera kubura Visa,
bikarangira uwa Uganda ari we ugiyeyo nabwo ku munota wa nyuma. Ni mu gihe abandi
bamazeyo igihe, hari n’ibikorwa bibahesha amanota batangiye gukoraho.
Christella avuga ko ashingiye ku
isesengura yakoze yabonye buri mukobwa uri mu irushanwa yarakoze uko ashoboye
mu myiteguro ye. Ati “Bamwe ubona ko bafashe igihe cyo kwitegura, yaba ari
imyenda batwayeyo, uburyo bifotoza, uburyo bavuga, bigaragaza ko byose babifitemo
ubushobozi buhanitse.”
Uyu mugore avuga ko kugeza ubu
abakobwa 10 muri 116 bahatanye bashobora kuvamo Nyampinga w’Isi ari umukobwa
uhagarariye Cote d’Ivoire [Yahize abandi muri Top Model Competition], U
Bufaransa, U Buhinde, Venezuela, Indonesia Afurika y’Epfo, Mexico, Czech
Republic, Colombia na Cameroon.
Christelle abona Miss Ingabire Grace
ari kwitwara neza, ariko ‘hari byinshi atiteguyeho neza birimo nk’imyenda,
uburyo bwo kwifotoza n’ibindi. Ati “Gusa muri rusange aragerageza kandi akeneye
ko Abanyarwanda bamushyigikira.”
Irushanwa rya Miss World ryatangiye
ku 24 Ugushyingo 2021 rizasozwa tariki 18 Ukuboza 2021. Abakobwa bagera ku 116 bavuye
hirya no hino ku Isi bahagarariye ibihugu byabo, inzozi za buri wese ni
ukuzatahukana ikamba.
Christelle yavuze ko mu myaka umunani
ishize, abategura Miss World bakoze impinduka zigaragarira buri wese
Christelle Mucyo ukora ikiganiro 'Ishya' kuri Televiziyo Rwanda yagaragaje abakobwa
10 bashobora kuvamo Nyampinga w’Isi 2021
Christelle avuga ko Miss Ingabire Grace
ari kwitwara neza, ariko ko hari aho bigera ukabona ko atiteguye neza
Miss Ingabire Grace uhagarariye u
Rwanda muri Miss World, aha barimo bamusiga ibirungo by’ubwiza ‘Make up’
Ingabire Grace ntiyahiriwe mu gace ko
kumurika imideli gakondo n’iyindi [Top Model Competition]- Aha yiyerekanaga mu gace k’umwambaro gakondo
Abakobwa 116 barahatanira kuvamo Miss
World 2021
TANGA IGITECYEREZO