RFL
Kigali

"Nyir'umutwe uko ashaka ni ko bamwogosha" Bizumuremyi utoza Etincelles

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/12/2021 10:17
0


Umutoza w'inzibacyuho wa Etincelles FC Bizumuremyi Radjab atangaza ko umusaruro mubi w'ikipe uri guterwa n'imiyoborere yayo.



Etincelles FC iherutse gutandukana n'umutoza Lumumba Sosthene wari wayigezemo mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino avuye mu Amagaju FC. Kuri uyu wa mbere Etincelles FC yakinaga na Gorilla FC umukino wa mbere nyuma y'igenda ry'umutoza mukuru aho yatojwe n'umutoza w'umusigire ariwe Bizumuremyi Radjab. 

Etincelles FC yaje kubanza ibitego bibiri ariko kubera imisimburize itagenze neza ku ruhande rwa Gorilla FC Etincelles FC yaje kubyishyura birangira babonye inota ryayo rya kabiri muri uyu mwaka w'imikino.


Etincelles iri mu makipe ashobora kumanuka hatagize igikorwa 

Nyuma y'uyu mukino mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza wa Etincelles FC Bizumuremyi Radjab yerekanye ishusho y'iyi kipe ndetse n'impamvu y'umusaruro mucye ifite. Yagize ati: "Nkatwe ba kavukire b'i Rubavu ikibazo cy'abakinnyi iyi kipe ikoresha tukibazaho. Impamvu tukibazo, twari irerero ry'igihugu nta kipe y'igihugu yigeze ibaho idafite umwana uvuka i Rubavu ariko uko iminsi igenda yigirayo, baragenda babura".  

Bizumuremyi kandi akomeza avuga ko gukoresha abatoza b'abanyamahanga ari bimwe mu byatumye imibereho ya Etincelles FC ihinduka. Ati” Imikorere ya Komite zagiye zisimburana, zifuje ko zakorana n'abatoza bo hanze, kandi bakaza bafite imihigo. Umutoza wo hanze ntabwo azajya kurera abana nk'uko twe twabikoraga kuko twe twemeraga kwirengera ingaruka tugafata abana b'inaha tukabaha umwanya". 

"Umutoza akavuga ati ngiye gukinisha abana b'i Rubavu n'ingaruka nzazirengera none kuri ubu umutoza baramuha amasezerano bakamwereka icyo bashaka na we agahitamo ibizamufasha, aho rero ni ho havuka ikibazo. Nk'uko ubivuze, urabona ko mu kibuga habanjemo umukinnyi umwe uvuka i Rubavu abandi ni abavuye ahandi. Kubera ko tugenerwa hari aho bigera ukumva ko ingufu zibaye nkeya ukemera ngo nyir’umutwe uko ashaka niko umwogosha  nicyo kibazo gihari."

Etincelles FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri mu mikino 7 imaze gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND