Kigali

Kenya: Umukobwa ufite akaboko kamwe nawe ari mu rubyiruko rwasoje amasomo y’igisirikare

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:6/12/2021 16:36
0


Mu cyumweru gishize ni bwo Perezida akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu muri Kenya, Uhuru Kenyatta, yayoboye umuhango w’urubyiruko 7,269 rwari rusoje amasomo y’igisirikare ku ishuri rya Gilgil riherereye Nakuru ari rwo Slyvia Masibo ufite akaboko kamwe nawe yari arimo.



Slyvia Masibo ufite imyaka 23 uri mu rubyiruko rwasoje amasomo y’imyitozo ya gisirikare, yavuze ko mbere yo kwinjira mu kigo cy’urubyiruko gitanga amahugurwa ku by’umutekano w’igihugu yari afite akazi ko mu rugo nyuma yo kurangiza amashuri ye  yisumbuye, gusa kuva kera akaba yarakundaga igisirakare ariko akajya agira ipfunwe kubera ko afite akaboko kamwe, yumva ko ntacyo yazashobora. Gusa nyuma Slyvia avuga ko yirengagije iby’uko afite ubumuga, akiyemeza kugira ngo akomeze inzozi ze.

Perezida wa Kenya ubwo yari ari muri ibi birori byo gusoza aya masomo ya Gisirikare 

Aya masomo arasanzwe ku rubyiruko rwa Kenya, gusa kuri ubu ni umwahariko kuko habonetsemo abafite ubumuga butandukanye kuko hari n’abandi 15 babashije gusoza kandi bafite ubumuga. Mu basoje aya masomo 500 bitwaye neza bakagaragaza ubuhanga budasanzwe, uyu mukobwa yabonetsemo.

Perezida ubwo yinjiraga

Src https//nation.Africa 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND