MU MAFOTO 20: Ihere ijisho ibihe byaranze ubukwe bw’agatangaza bwa Gasana Darlene na Christian babanye nyuma y’imyaka 8 bakundana

Imyidagaduro - 05/12/2021 7:18 PM
Share:
MU MAFOTO 20: Ihere ijisho ibihe byaranze ubukwe bw’agatangaza bwa Gasana Darlene na Christian babanye nyuma y’imyaka 8 bakundana

Nyampinga wabaniye abandi neza muri Miss Rwanda 2015 wanambaye ikamba rya Nyampinga wa SFB [CBE] uherutse gukora ubukwe na Christian bari bamaze imyaka 8 bakundana, yagize ubukwe bw’agatangaza yaba mu gusabwa kwe no mu gusezerana imbere y’Imana.

Gasana Darlene wasezeranye kubana akaramata na Ngeze Christian mu minsi micye ishize, kuri ubu bakomeje kuryoherwa n’ukwezi kwabo kwa buki. 

Gasana akomeje kugaragaza ko yashimye urugo kandi yagize umunsi w'amateka mwiza w'ubukwe mu buzima, ashyira hanze bwa mbere amafoto meza agaragaza uko byari byifashe k’umunsi w’ubukwe bwe na Christian, ubukwe bwabaye tariki 26 Ugushyingo 2021.


Ubu bukwe, gusaba no gukwa byabereye i Rebero ahazwi nka Heaven Garden, naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Chapelle ya Lycee Notre Dame de Citeaux.

Ihere Ijisho uko Christian na Darlene bari banyuzwe mu mafoto INYARWANDA yabegeranyirije.

Guhera mu gitondo Darlene yakomeje kugaragaza ko anyuzwe n'urugo nyuma y'imyaka myinshi ategereje

Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana bya Darlene na Christian byabereye muri Chapelle ya Lycee Notre Dame

Ubwo Christian yarebaga umugeni ngo arebe ko batamuhinduriye anamumurikira umuryango nyuma y’uko bari bamusabye baranamukwa

Inkweto Darlene yari yambaye ziratangaje 

Darlene na Christian bafatanya guceza imbyino mu ijoro ryabo rya mbere nk'umugabo n'umugore

Byari umunezero

Umunsi w'amateka wa Darlene na Christian

Christian na Darlene

Christian ubuzima bwa Gasana Darlene barebana akana ko mujishoGasana yari yasokoje bya kinyarwanda ku munsi w'ubukwe bweChristian na Darlene bari bishimye cyane mu nseko izira imberekaDarlene yasezeranye na Christian nyuma y'imyaka 8 bari bamaze bakundanaDarlene yari anyuzwe cyane ahobera uwo yihebeye akamuha byose bakaba babanye nk'umugabo n'umugore kuva mu mpera z'ugushyingo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...