Gasana Darlene wasezeranye kubana akaramata na Ngeze Christian mu minsi micye ishize, kuri ubu bakomeje kuryoherwa n’ukwezi kwabo kwa buki.
Gasana akomeje kugaragaza ko yashimye urugo kandi yagize umunsi w'amateka mwiza w'ubukwe mu buzima, ashyira hanze bwa mbere amafoto meza agaragaza uko byari byifashe k’umunsi w’ubukwe bwe na Christian, ubukwe bwabaye tariki 26 Ugushyingo 2021.
Ubu bukwe, gusaba no gukwa byabereye i Rebero ahazwi nka Heaven Garden, naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Chapelle ya Lycee Notre Dame de Citeaux.
Ihere Ijisho uko Christian na Darlene bari banyuzwe mu mafoto INYARWANDA yabegeranyirije.
Guhera mu gitondo Darlene yakomeje kugaragaza ko anyuzwe n'urugo nyuma y'imyaka myinshi ategereje
Ibirori byo gusezerana imbere y'Imana bya Darlene na Christian byabereye muri Chapelle ya Lycee Notre Dame
Ubwo Christian yarebaga umugeni ngo arebe ko batamuhinduriye anamumurikira umuryango nyuma y’uko bari bamusabye baranamukwa
Inkweto Darlene yari yambaye ziratangaje
Darlene na Christian bafatanya guceza imbyino mu ijoro ryabo rya mbere nk'umugabo n'umugore
Byari umunezero
Umunsi w'amateka wa Darlene na Christian
Christian na Darlene
Christian ubuzima bwa Gasana Darlene barebana akana ko mujisho
Gasana yari yasokoje bya kinyarwanda ku munsi w'ubukwe bwe
Christian na Darlene bari bishimye cyane mu nseko izira imbereka
Darlene yasezeranye na Christian nyuma y'imyaka 8 bari bamaze bakundana
Darlene yari anyuzwe cyane ahobera uwo yihebeye akamuha byose bakaba babanye nk'umugabo n'umugore kuva mu mpera z'ugushyingo