RFL
Kigali

Niba utarishyikira ryibagirwe! Ariel Wayz yongeye gushyira ibere ku karubanda aca amarenga ko ariryo bwiza bwe -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/12/2021 13:11
0


Mu gihe Ariel Wayz yitegura gushyira hanze umushinga mushya, yongeye kugarukana umuvuno w’ibere ku karubanda aca amarenga ko ariryo bwiza bwe, ibi kandi bije mu gihe bari kwishimira we na Juno Kizigenza indirimbo yabo yujuje miliyoni 1 kuri Youtube.



Abahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda benshi bafata nk’abakundana, kubera ibikorwa bagaragaza n’imikoranire yabo mu bikorwa byabo by’umuziki, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga.

Ariel Wayz yongeye kwifashisha ibere rye nyuma y’uko ryihariye imbuga nkoranyambaga mu mezi ashize, by’umwihariko mu kwezi kwa Nyakanga ubwo Juno Kizigenza yashyiraga amashusho kuri Twitter bari kumwe.

Ababonye aya mashusho ikintu bahise bagarukaho kikaba ibere ry’uyu muhanzikazi bavuze ko ryabaye umushumi, nyuma akaza kubasubiza ababwira ko ari Ibere rya Bigogwe, ikibuye kinini kimeze nk’ibere kibarizwa mu karere ka Nyabihu; ibintu bigakomeza kugenda bifata intera mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu rero ubwo yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nk’uko yabivuze, yongeye gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza neza ibere rye, yongeraho ubutumwa bugira buti:”Niba utabasha kubishyikira byibagirwe.”

Aya magambo ariko uyahuje n'ifoto yayaherecyeje ni nko kuvuga ku ibere rye cyangwa ibyo abantu babona bakwiye kubyibagirwa nta kubyifuza [Ntakugira irari].Ariel wasangije abamukurikira ibere rye akanabuza abaribona n'ibindi babona kubyifuza

Akomeza agira ati:”Ndi uwa nyawe kandi ubu nibwo bwiza bwanjye bw’umwihariko.”

Aboneraho no guhishura ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya agira ati:”Umuziki n’urukundo ruri gushakisaha ijambo ikintu kiremereye mu nzira.”

Ubwiza bwa Ariel Wayz yaciye amarenga ko bushingiye ku ibere rye 

Ibi kandi akaba abikoze mu gihe inshuti ye magara Juno Kizigenza nk’uko bombi babyemeza n’umukunzi nk’uko imbaga nyamwinshi ibihamya iri mu munyenga w’ibyishimo nyuma y’uko indirimbo bahuriyemo yujuje miliyoni 1 kuri Youtube.

Indirimbo “Birenze” ya Juno Kizigenza Ariel Wayz agaragara mu mashusho yujuje miliyoni 1 ihita ituma aca agahigo mu gihe kitarenga imyaka ibiri amaze mu muziki, ko kugira indirimbo eshatu zabashije kuzuza inshuro miliyoni zarebwe kuri Youtube zirimo ‘Birenze’ itumye ari mu byishimo none.

Juno Kizigenza yashimye abakunzi be barebye kandi banatumye indirimbo ye 'Birenze' igera ku nshuro miliyoni yarebwe kuri Youtube

“Nazubaye” nayo iri muzabashije kugera kuri aka gahigo kimwe kandi n’iyo yahuriyemo na Ariel Wayz yitwa ‘Away’ kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.8 [2,832,477Views] kuva yajya hanze kuwa 18 Kamena 2021.

Ariel Wayz yateguje indirimbo nshya

Ibere rya Ariel Wayz we ubwe yahamije ko arifata nk'umusozi wo mu burengerazuba bw'u Rwanda uzwi nk'Ibere rya Bigogwe


Abafana bamuhamirije ko ibere rimaze gufata indi ntera

Bamwe bamweretse ko bishimye ibyo yabasangije kandi ko ari mwiza

Umwe yamusabye guhisha ibere yagereranije n'imishumi

Bamwe bibwirije banagira inama abandi wo kudaha umwanya ibere rya Wayz









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND