Umunyabigwi
mu muziki wa Africa, Koffi Olomide mu
gihe abura amasaha mbarwa akagera ku rubyiniro ahahuriye abantu benshi
bitabiriye iki gitaramo, amaze impungenge abari bazifite atangaza ko ataje
wenyine nk'uko bamwe bari babyibwiye.
Koffi
ubwo yakirwaga mu mujyi wa Kigali yagaragaye ari kumwe n’abantu batarenga
batanu bazanye nawe mu modoka nk'uko byagaragaye mu mashusho n’amafoto yafashwe
bamwe batangira kwibaza niba ikipe ye yabaye yaje batari kumwe.
Nyamara
uyu mukambwe n’umunyamiziki amaze impungenge abari bazifite mu butumwa anyujije
kuri Instagram agaragaza ko yazanye na Band ye yitwa ‘Quartier Latin’
yakomeje kumuba hafi mu muziki we.
Kandi
iyi Band ikaba yaranareze bamwe mu banyamuziki bakomeye mu bakomoka muri Congo
Kinshasa barimo Fally Ipupa wayibanyemo hagati ya 1999 na 2006 n’abandi.
Koffi
mu butumwa bw’igifaransa ati:" Rendez-vous tout Ã
l'heure à l'arena de Kigali avec @koffiolomide_officiel et le Quartier Latin International pour un show inédit."
Ugenecyereje
mu Kinyarwanda ati:"Gahunda niyandi ku isaha nyayo muri Kigali Arena hamwe na koffi
Olomide hamwe kandi na Quartier Latin International cyagutse."
Koffi
Olomide yageze mu Rwanda kuwa 02 Ugushyingo 2021 agera mu mujyi wa Kigali kuwa
03 Ugushyingo 2021 aho yaraye anagiranye ibihe byiza n’abakunzi be bitegerejwe
ko mu masaha macye agiye kongera kuryohereza abakunzi be muri Kigali Arena.
Bamwe bari bibwiye ko Koffi Olomide yaje wenyine nyamara yemeje ko yazanya n'ababyinnyi n'abaririmbyi be mu minota micye ishize avuga ko gahunda ari gahunda muri Kigali Arena