Wa munsi wageze! Koffi Olomidé agiye gukorera igitaramo cye mu Rwanda nyuma y’iminsi yari ishize abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko batamushaka kubera ibyaha by’ihohoterwa akurikiranyweho. Hari n’abavuze ko bazigaragambya!
Umunyamuziki Koffi yitezwe mu gitaramo agiye gukorera
muri Kigali Arena, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021.
Gafotozi wa INYARWANDA, Aime Filmz yageze kuri Kigali
Arena saa kumi n'iminota 15’ afata amafoto akwereka ishusho
y’ubwitabire.
Ugereranije n'ibyari byitezwe by’uko igitaramo
gitangira saa kumi n'imwe zuzuye, ubwitabire busa n’ubukiri hasi, icyakora
birashoboka ko byatewe n’ikirere cyatanze imvura nkeya yatonyanze mu kanya
kashize.
Koffi Olomidé ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane. Mbere yo kugera i Kigali [Yari i Gisenyi] yifashe amashusho na telefoni ye, avuga ko yishimiye kongera mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri ine. Avuga ko u Rwanda ari rwiza, ashima ubuyobozi bwakoze uko bushoboye mu kubaka iki gihugu.
Uyu muhanzi w’imyaka 65, yavugaga ko afite amashyushyu
yo gutaramira abanya-Kigali. Ni mu gihe hari amashusho yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga y’abaturage muri RDC binjira ku mupaka bavuga ko biteguye
kwitabira iki gitaramo.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, uyu muhanzi yakiriwe muri
Ubumwe Grande Hotel ahabwa indabo. Nyuma mu masaha y’ijoro yagiye ku ruganda
rwa SKOL, aho yatunguye abakunzi be bari bahasohokeye.
AMAFOTO YA MBERE AGARAGAZA AHAGIYE KUBERA IGITARAMO
CYA KOFFI OLOMIDE
Iki gitaramo kigiye kubera mu nyubako y'imyidagaduro, Kigali Arena iherereye iruhande rwa Stade Amahoro
Bamwe bageze kare ahagiye kubera iki gitaramo bategereje kwinjira
Umuterankunga Mukuru w'iki gitaramo, ni uruganda rwa SKOL
Mbere y'uko winjira werekana itike, bakagusaka mu rwego rwo gucunga umutekano
Uruganda rwa Skol, binyuze mu kinyobwa 'Skol Malt' nta muntu uzakwicwa n'inyota
Ab'inkwakuzi barihutira kwinjira mu gitaramo Koffi Olomide ahuriramo n'abahanzi barimo King James, Chris Hat na Yvan Buravan
Mbere y'uko winjira ugaragaza ko wipimishije Covid-19- Aba basore bacunze umutekano
Iki gitaramo byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n'imwe ariko siko byagenze
AMAFOTO: Aime Filmz- INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO