RFL
Kigali

Messi yategetswe gusenya Hoteli ye nziza cyane iherereye i Barcelona -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/12/2021 12:43
0


Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ya karindwi itaravuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi, Lionel Messi akomeje kugaruka ku mitwe y’inkuru z’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi, aho ubu noneho yategetswe gusenya Hoteli ye y’inyenyeri enye iherereye i Barcelona muri Espagne.



Messi wegukanye Ballon d’Or ya karindwi ku wa mbere w’iki cyumweru agashyiraho agahigo k’umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ku Isi, aho arusha bibiri mugenzi we bahora bahanganye, Cristiano Ronaldo, hoteli ye ya miliyoni 26 z’amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa i Barcelona.

Iyi hoteli ya Messi y’inyenyeri enye ’MiM Sitges’ iherereye mu mujyi wa Barcelona kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.

Nk’uko ikinyamakuru El Confidencial cyabitangaje, ngo icyemezo cy’urukiko cyo gusenya uyu mutungo kiracyategerejwe, ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Messi ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group, yakoresheje miliyoni 26 z’ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, akaba yarayiguze mu 2017.

Bivugwa ko Messi yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko itubahirije amategeko agenga imyubakire.

Kimwe mu bibazo iyi hoteli ifite ni uko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.

Bivugwa ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi avuga ko ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y’ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n’umujyi.

Hoteli ya Messi iherereye i Barcelona yashyizwe muzigombna gusenywa

Messi yiyemeje kuvugurura bundi bushya Hoteli ye ishobora gusenywa

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND