Umukobwa wagombaga guhagararira Tanzania mu marushanwa ya Miss World, Juliana Rugumisa ntazashobora kwitabira amarushanwa ateganijwe ku ya 16 Ukuboza 2021 muri Puerto Rico kubera kubura visa anyuze muri Tanzania, ibintu byatumye abategura irushanwa bisegura ku bakunzi babo.
Abategura Miss Tanzania, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko bakoze ibishoboka byose ariko babura Visa, bityo batangaza ko nta kindi kintu bari gukora aho icyizere basigaranye ari icyo kuzitabira Miss World umwaka utaha.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, ni wo munsi wa nyuma wo kwinjira mu mwiherero wa Miss World nyuma y'uko ibihugu byinshi bihuye n'ikibazo cyo gutinda kubona Visa ibemerera kwinjira muri Amerika, byari byatumye Miss World bayigiza inyuma ariko n'ubundi Miss Juliana we byarangiye atabonetse mu bakobwa bazahatana uyu mwaka, aho agiye gukomeza imyiteguro y'irushanwa ry'umwaka utaha wa 2022.
Miss Juliana yabuze Visa imujyana muri Miss World