RFL
Kigali

Botswana: Rutahizamu w’Amavubi uheruka kuvunika yabazwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2021 19:27
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Township Rollers yo muri Botswana, Iradukunda Jean Bertrand, yabazwe imvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize kwa Ugushyingo.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukuboza 2021, nibwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yamaze kubagwa imvune yagize mu ivi ndetse bikaba byagenze neza aho ategereje gukira akabona kugaruka mu kibuga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bertrand yasangije abamukurikira ifoto aryamye kwa muganga afite ibipfuko ku ivi ry’iburyo, yandika amagambo ashimira ikipe ye.

Bertrand utaramara igihe muri Township Rollers, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize.

Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu, aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Gasogi United yakiniraga.

Bertrand yashakaga kwemeza abatoza kugira ngo abone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ariko yahise agira imvune yo mu ivi ry’iburyo rigiye gutuma amara igihe kirekire hanze adakina.

Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukinnyi azagarukira mu kibuga, ariko iyi mvune ishobora gutuma amara ibyumweru hagati ya 5-8 adakina cyangwa bikiyongera bitewe n’ubukana bwayo.

Iradukunda Bertrand wagize ikibazo mu ivi yabazwe

Byitezwe ko Bertrand azamara igihe kirekire hanze y'ikibuga

Bertrand akunze kwitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND