Kigali

Koffi Olomide yageze i Kigali yakirwa n'abakobwa b'uburanga barimo abitabiriye Miss Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/12/2021 17:55
0


Umunyabigwi mu muziki, Koffi Olomide wari utegerejwe i Kigali yamaze kuhagera yakirwa n'abakobwa b'uburanga bo muri kompanyi ya Kigali Protocal igizwe n'abarimo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021 ni bwo Koffi Olomide yaraye ageze mu Rwanda aho yabanje kunyura mu ntara y'u Burengerazuba mu Karere ka Rubavu nk'uko byasakajwe mu mashusho mato yashyizwe hanze n'abateguye igitaramo azakorera muri Kigali Arena. 

Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 ni bwo Koffi yasesekaye mu mujyi wa Kigali aho yakiriwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocal bakamuha indabo n'ikaze. Ni igikorwa cyabereye kuri Hoteli yo mu mujyi ya Ubumwe Grande Hotel.

Koffi Olomide kuva yagera mu Rwanda yagaragaje ko atewe ishema n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ashima ubuyobozi bwarwo.

Iki gitaramo Koffi yitabiriye, kukinjiramo ni amafaranga ibihumbi 10,000Frw ahasanzwe, 30,000Frw ahisumbuye naho mu myanya y'icyubahiro akaba ari 50,000Frw. Hanateganyijwe Table y'abantu 6 y'bihumbi 500,000 Frw.




Koffi yageze i Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND