RFL
Kigali

Ibishashagirana byose si Zahabu - Zari yahishuye ibanga rikomeye rya Diamond ku bakobwa benshi yateye inda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/12/2021 10:59
0


Abahanga baca umugani bati 'Ibishashagirana byose si Zahabu', aha baba bashaka kuvuga ko ushobora kwibeshya ku kintu runaka cyangwa ku muntu runaka bikurikije uko umubona inyuma, nk'uko Zari Hassan abibona, ibyatumye avuga ko benshi bibeshya kuri Diamond kandi yarakoreye amahano abakobwa benshi agatuma bakuramo inda.



Diamond Platnumz ni umuhanzi wihagazeho muri Afurika y'Iburasirazuba na Afurika muri rusange, uko yamamaye muri muzika ni nako yandika izina mu kuryamana n'abakobwa benshi mu karere. Amakuru avuga ko Diamond yabanye mu rukundo n'abakobwa basaga 15 bose bananiranwa aho kugeza ubu nta mugore babana byemewe.


Umuntu mwabanye aba azi amabanga yawe. Diamond yabanye mu nzu na Zari Hassan nk'umugabo n'umugore baza gutandukana babyaranye abana 2 ahita ashaka undi mugore Tanasha Donna nawe babyarana rimwe. Uyu muhanzi nubwo yabanaga n'abagore bamushinjaga kubaca inyuma bose bakajya bisubirira iwabo, n'abo aterese bikarangira bashwanye kubera gushurashura.


Zari yavuze ko burya 'Ibishashagirana byose atari Zahabu', kuko hari ibyo washidukira kandi wibeshye.Mu kiganiro na blockbuster, Zari yahishuye ibanga rya Diamond ryatumye atabarwa nk'umuntu ufite abana benshi cyane. Ati: "Namurushaga imyaka 8 kandi mfite abana batatu, icyo gihe nta n'umwe twari dufitanye, twagombaga gukomeza ibyiciro bya mbere by'imibanire yacu. Burya kandi umutima ushaka icyo ushaka, kandi rwose twari dufitanye umubano mwiza, ariko ntabwo ibintu byose birabagirana ari zahabu. Byari umubano muremure, njye mba muri Afurika y'Epfo na we aba muri Tanzaniya, ariko hari amakuru menshi y’ubuhemu kandi hari abakobwa benshi bakuyemo inda ze abibategetse ”.


Zari avuga ko Diamond yatumye abakobwa bakuramo inda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND