Masamba Intore wubakiye umuziki we kuri gakondo y’Abanyarwanda, yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dakar muri Senegal, kitabiriwe na ba Ambasaderi batandukanyye bakorera muri iki gihugu.
Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda, ku wa 28 Ugushyingo
2021, agiye kwifatanya n’Abanyarwanda batuye i Dakar mu birori byo kwizihiza
imyaka 10 ishize u Rwanda ruhafunguye Ambasade.
Ku mugoroba w'uyu wa 30 Ugushyingo 2021, ni bwo
yafashije Abanyarwanda batuye muri uyu Mujyi kwishimira imyaka 10 ishize, u
Rwanda rufunguye Ambasabe yababereye amarembo yagutse mu bikorwa bitandukanye
bayitabazamo, ingendo n’ibindi.
Ni mu gitaramo cyabereye ahari ibiro bya Ambasade y'u
Rwanda ahitwa 21 Villa la Fleche des Aimadies, ku muhanda wa King Fadh Palace,
inyuma y'inyubako 2K Plaza. Cyanizihijwe n’itsinda ry’abaririmbyi Washa Band
ndetse n’Itorero Igicumbi.
Masamba yabwiye INYARWANDA, ko iki gitaramo kitabiriwe
n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n'Igenamigambi (Minecofin), ba Ambasaderi benshi
bafite icyicaro i Dakar n’abandi.
Mbere y’uko aririmba muri iki gitaramo Masamba
yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga “Nakiranywe ubwuza n’abacu muri
Senegal. Nashimye, nanyuzwe.” Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yataramye u Rwanda
anataramira Abanyarwanda.
Masamba Intore yakoreye igitaramo i Dakar muri Senegal
Masamba yavuze ko iki gitaramo kitabiriwe na ba
Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye bakorera muri Senegal
Iki gitaramo cyari kigamije gufasha Abanyarwanda
kwizihiza imyaka 10 ishize, u Rwanda rufunguye Ambasade muri Senegal
Masamba umaze iminsi asohora amashusho y'indirimbo ze, yafashije benshi kwizihirwa
Masamba yakiranywe ubwuzu n’umwe mu bakozi bakora ku kibuga cy'indege i Dakar
Masamba yahuye kandi agirana ibiganiro n’abantu
batandukanye babarizwa i Dakar
Masamba yagiranye ibiganiro by'umuhezo na Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga
Masamba yavuze ko yataramye u Rwanda i Dakar
TANGA IGITECYEREZO