RFL
Kigali

Ku karubanda, Cristiano yemeje ko Messi yibiwe Ballon d’Or ubugira kabiri harimo n’iy'uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2021 17:23
0


Binyuze ku rukuta rwa Instagram, rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yemeranyije n’umufana wavuze ko Messi yibiwe Ballon d’Or ubugira kabiri harimo n’iy'uyu mwaka yashyikirijwe ku wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo, mu birori byabereye mu mujyi wa Paris.



Nyuma y’uko Lionel Messi ashyikirijwe umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or 2021’, ntabwo abakunzi b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi bigeze bemeranya kuri iki cyemezo, kuko benshi bashinje abategura iki gihembo kucyibira Messi kuko cyari gikwiye umunya-Pologne ukinira Bayern Munich, Robert Lewandowski.

Nyuma y’impaka ndende zabereye ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, byagarukaga ku mukinnyi wari ukwiye guhabwa Ballon d’Or 2021, haje kuvamo guterana amagambo hagati y’abafana bari bariye karungu kubera ibyakozwe n’abategura iki gihembo bashinjwe kucyibira uyu munya-Argentine.

Na Messi ubwe, mu ijambo yavuze nyuma yo gushyikirizwa Ballon d’Or ya karindwi mu buzima bwe, yavuze ko igihembo cy’uyu mwaka atari agikwiye kuko cyari guhabwa Lewandowski wigaragaje cyane kumurusha.

Messi yegukanye Ballon d’Or ye ya karindwi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo, arushije Lewandowski bari bahanganye amajwi 33.

Nyuma y’ibitekerezo byinshi byatanzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi, ahanini byagarukaga kuri iki gihembo cyahawe Messi, umwe muri bo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yandika amagambo yatumye ku mbuga nkoranyambaga haba umutingito.

Uyu mufana yavuze ko Messi yibiwe Ballon d’Or inshuro ebyiri zikurikiranya, harimo iy’umwaka ushize wa 2019 yahawe kandi byaragaragariraga buri wese ko yari iya Cristiano Ronaldo, ndetse n’iyuyu mwaka yari ikwiye guhabwa Lewandowski gusa bigatungura benshi ubwo yashyikirizwaga Messi.

Uyu mufana yavuze ko gutanga ibihembo ku bantu batabikwiye byica ibyishimo by’abafana, yongeraho ko uretse ibyo bihembo Cristiano azahora ari uwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru.

Ntabwo Cristiano yigeze arya indimi kuko yahise asubiza uyu mufana, amwereka ko ibyo yavuze ari ukuri ndetse bemeranywa.

Mu kumusubiza Cristiano yagize ati “Facts” mu Kinyarwanda bishatse gusobanura ngo” Ni ukuri”.

Iki gisubizo cya Cristiano cyatumye ku mbuga nkoranyambaga bataramira kuri Ballon d’Or Messi aheruka kwegukana, bavuga ko yayibiwe atari ayikwiye ahubwo yagombaga guhabwa Robert Lewandowski.

Cristiano Ronaldo wegukanye Ballon d’Or 5, yagize amajwi 178, asoza ku mwanya wa gatandatu mu bihembo by’uyu mwaka.

Uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, nta kindi gikorwa cy’agatangaza Messi yakoze, ari nabyo benshi bashingiraho bemeza ko atari akwiye guhabwa Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Lewandowski watsinze ibitego 50 mu mikino 44 yakinnye muri uyu mwaka, niwe benshi bahurizaho ko yari akwiye guhabwa Ballon d’Or 2021.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo nawe ubwe yabonaga adakwiye, Lionel Messi yasabye abagitegura ko bamwemerera akagiha Lewandowski ugikwiye.

Cristiano yemeranyije n'umufana wavuze ko Messi yibiwe Ballon d'Or

Messi yegukanye Ballon d'Or ya Karindwi itaravuzweho rumwe

Abakunzi benshi b'umupira w'amaguru ku Isi bemeza ko igihembo cy'uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Lewandowski






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND