RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2022: Hatangajwe inzira nshya n’amakipe azitabira irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2021 22:36
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, kuri Canal Olympia ku Irebero, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangaje amakipe n’inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2022, rinaboneraho umwanya wo gutangza abaterankunga bazabafasha muri iri rushanwa.



Amakipe 19 ni yo yatangajwe azitabira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizaba kuva tariki ya 20 kugeza tariki 27 Gashyantare 2022.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2022’, rizakinwa ku nshuro ya 14, rikaba rizitabirwa n’amakipe 19, arimo amakipe y’ibihugu, amakipe aybigize umwuga, ndetse n’ikipe imwe ikina  amarushanwa akomeye ku isi.

Iri rushanwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk’uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw’irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

Ibishya bizaranga Tour du Rwanda 2022:

• Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022

• Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda

• Uzegukane agace azajya yambara umwambaro wa Amstel

• Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda

• Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur:Cogebanque

• Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda

• Umunyafurika wa mbere: Rwandair

• Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon

• Ikipe ya mbere: Inyange

Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2022:

Ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms

Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)

Ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)

Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)

Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)

Ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)

Ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)

Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda 2022:

Amakipe y’ibihugu:

• Team Rwanda

• Team Morocco

• Team Algeria

UCI Continental Teams:

Benediction Ignite

Tartelletto-Isorex (Belgium)

Bike Aid

TSG Terengganu (Malaysia)

Pro Touch (Afurika y’Epfo)

SKS Saurel

Wildlife Generation (USA)

Team Coop (Norvege)

Novo Nordsik (USA)

UCI Pro Teams:

B&B Hotels (Franace)

Drone Hopper-Androni (Italy)

Total Direct Energie (France)

Team Burgos-BH (Espagne)

UCI World Team:

Israel Start-Up Nation (Israel)

Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2022

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND