Muri aba bakobwa hazavamo umwe wegukana
iri kamba. Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kuboneka muri
aba bakobwa bitwaye neza mu kugaragaza impano, birashoboka ko azatsinda mu tundi
duce.
Abategura Miss World, bavuze ko kuri iyi nshuro
abakobwa bagaragaje impano zikomeye, ku buryo bitoroheye Akanama Nkemurampaka
guhitamo abakobwa 27.
Bati “Muri uyu mwaka twagize abakobwa bafite impano
zikomeye, ku buryo byari akazi gakomeye ku bakemurampaka guhitamo abakobwa
bagera kuri kimwe cya kabiri."
Abakobwa 27 batsinze barimo uhagarariye; Northern Ireland,
Vietnam, Africa y’Epfo, Indonesia, United States, Gibraltar, Albania, Mongolia
na Ireland.
Hari kandi Bulgaria, Jamaica, Ecuador, Scotland,
Singapore, Cote D’Ivoire, Norway, England, Slovenia, Kenya, Botswana, Chile,
Japan, Korea, Uruguay, India, Tunisia na Mauritius.
Umukobwa uzegukana ikamba mu kugaragaza impano [Miss
Talent] ahita abona itike imwinjiza mu bakobwa 40 bagera mu cyiciro cya nyuma
cy’iri rushanwa.
Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w’Isi 2019 (Miss World 2019), yari
yegukanye ikamba rya Miss Talent bimufasha kugera muri 40 ba mbere.
Ku wa 28 Ugushyingo 2021, abakobwa bahatanye
biyerekanye mu mwambaro gakondo wa buri gihugu. Miss Ingabire Grace uhagarariye
u Rwanda yaserukanye umushanana.
Abakobwa 116 nibo bahataniye ikamba rya Miss World
riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico. Ikamba rizatangwa tariki 16 Ukuboza
2021. Kugeza ubu abakobwa bahatanye mu cyiciro cy’amatora ari kubera kuri
Application Mobstar.
Aba bakobwa bari mu biganiro aho babazwa na Miss
Vanessa Ponce de Leon afatanyije na Jack Haslewood.
Miss Ingabire Grace yaserutse yambaye umushanana mu
gice cyo kugaragaza umwambaro gakondo

Abakobwa 27 ni bo bahize abandi mu kugaragaza impano
muri Miss World

Toni-Ann Singh ufite ikamba rya Miss World 2019 yatunguye abahatanye abaririmbira indirimbo “I have nothing "

Abakobwa bakoze imyitozo ngororamubiri

