RFL
Kigali

Neymar wavunikiye ku mukino wa St Etienne azasoza umwaka wa 2021 adasubiye mu kibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/11/2021 16:17
0


Rutahizamu w’umunya-Brazil, Neymar Jr wagiriye imvune ikomeye mu mukino Paris Saint Germain yatsinzemo Saint Etienne muri shampiyona y’u Bufaransa ibitego 3-1, azasoza uyu mwaka atongeye gukina kuko azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha wa 2022.



Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, PSG yatsinze St Etienne muri shampiyona y’u Bufaransa ‘Ligue1’ mu mukino Neymar yagiriyemo imvune ikomeye igiye gutuma amara hanze y’ikibuga ibyumweru bitandatu.

Neymar yasohotse mu kibuga ataka cyane ku munota wa 88, nyuma yo guterwa umuserebeko n’umukinnyi wa St Etienne, ikirenge kikihina, ahita ataka cyane atabaza.

Abakinnyi ba PSG bagaragaye bafite impungenge kuri iyi mvune mu gihe abaganga b’ikipe bihutiye mu kibuga kugira ngo bite kuri uyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi yahise asohorwa mu kibuga asimburwa na Ebimbe wakinnye iminota ibiri yari isigaye kugira ngo umukino urangire.

Neymar wabonye amahirwe yo gutsinda igitego muri uyu mukino ku munota wa gatanu, VAR ikacyanga, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune y’ikirenge yagize.

Nyuma yo kuva mu kibuga ari ku ngobyi, Neymar yagiye ku mbuga nkoranyamabaga yandika ko yizeye ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

Yagize ati “Ku bw’amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw’umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga”.

Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko kugeza ubwo yaganiraga na bo ko “ntacyo kuvuga gihari”.

Yagize ati “Yabaye mu kabombambari. Ejo, azakorerwa ibizamini bzatuma tumenya bike ku mvune ye”.

Biteganyijwe ko Neymar Azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga, akazasubira gukina muri Mutarama 2022.

Neymar yavunikinye bikomeye mu mukino PSG yatsinzemo St Etienne 3-1

Neymar azasubira mu kibuga umwaka utaha wa 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND