Rutahizamu wa Liverpool, umunyezamu wa Chelsea Edouard Mendy n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Senegal bagiye kuza mu Rwanda kuhitegurira igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha, kuva Tariki ya 09 Mutarama kugeza ku ya 06 Gashyantare 2022.
Senegal
yahisemo kuza kwitegurira igikombe cya Afurika mu Rwanda, kubera ko ikirere cya
Kigali kimeze neza nk’icyo mu mujyi wa Bafoussam izakinira.
Ikinyamakuru
Senego cyanditse ko Aliou Cissé n’itsinda ry’abatoza bafatanya akazi muri iyi
kipe y’igihugu babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu
matsinda uri mu misozi, bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere
nk’icyo muri ako gace, birangira bahisemo u Rwanda.
Kuva
Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, ababishinzwe
batangiye kwitegura iri rushanwa banyotewe kwegukana.
Uretse
kuba ikirere cy’u Rwanda kimeze neza nk’icya Bafoussam bazakinira, Aliou Cissé
hamwe n’abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y’uko
binjira mu irushanwa.
Amakuru
avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari
bamenyeshejwe n’abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.
Senegal
iri mu itsinda rya 2 muri iyi mikino, aho iri kumwe n’ibihugu nka Malawi, Guinea
na Zimbabwe.
N’ubwo
ari ikipe y’ikigugu ifite amateka akomeye ndetse yanagize abakinnyi bakomeye
kuri uyu mugabane, Senegal ntiratwara na rimwe igikombe cya Afurika, igikomeye
yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2009 na 2019.
Kuri
iyi nshuro nta kosa na rimwe iki gihugu gishaka gukora, kuko intego ari
ukwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.
TANGA IGITECYEREZO