The Nature, umuhanzi mushya winjiranye EP mu muziki-VIDEO

Imyidagaduro - 28/11/2021 4:27 PM
Share:

Umwanditsi:

The Nature, umuhanzi mushya winjiranye EP mu muziki-VIDEO

Mugisha Prince ukoresha izina rya The Nature, yinjiye mu muziki ku mugaragaro nyuma yo kubona abamufasha, asohora Extended Play (EP) ye ya mbere.

Uyu muhanzi wabonye izuba tariki 2 Ukuboza 1999, avuka mu muryango w’abana babiri, abahungu babiri. Aherutse gusoza amashuri ye yisumbuye.

Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite abavandimwe mu muziki barimo umuraperi Ish Kevin banakoranye indirimbo ‘Chance’, Logan Joe n’abandi.

Mugisha Prince avuga ko yakuze ashaka kuba umukinnyi w’umurapira w’amaguru, ariko impano y’umuziki yaganjije muri we.

Avuga ko ku myaka 15 y’amavuko ari bwo yatangiye kuwiyumvamo, abari hafi ye barimo umubyeyi we bamubwira ko biteguye kumushyigikira.

Uyu muhanzi ari gufashwa mu muziki na Label yitwa The Gat Entertainment. Yabwiye INYARWANDA, ko inzozi ze ari ugukora umuziki ukazamufasha kuririmbira ku rubyiniro rukomeye ku Isi, kandi agashyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.

Ati “Ndashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga. Ndashaka kuzahagarara kuri ‘stage’ nini kandi mpuzamahanga. Ndifuza guhagararira Igihugu cyanjye nk’umuhanzi Mukuru."

The Nature yavuze ko mu rwego rwo kwinjira neza mu muziki, yahisemo gufata umwanya uhagije wo gutunganya Ep ye ya mbere yise ‘Umva Vibe’. Iriho indirimbo nka ‘Waitress’ yakoranye na Gabiro Guitar, ‘Mfatirana’, ‘Slay’ ndetse na ‘Chance’.

Avuga ko yatekereje gukora indirimbo zibyinitse kuri EP ye, mu rwego rwo kumvikanisha ubuhanga bwe mu muziki. Ariko kandi ngo byari no mu murongo wo gufasha abakunda izi ndirimbo.

Ati “EP nayise ‘Umva vibe’ kubera igitekerezo nagize cyo kumvisha abantu indirimbo zibyinitse. Kandi kuri njye, nemera ko kwiyumva neza biba bikenewe ahantu hose."

The Nature avuga ko gukorana indirimbo na Gabiro Guitar kuri EP ye byaturutse ku bushuti bafitanye, no kuba nawe yaramufashije mu ndirimbo ye ‘Igikwe’. Anavuga ko hafi 90% by’indirimbo ‘Koma’ ya Gabiro ari we wayanditse.

Avuga ko gukorana na Gabiro byamwigishije gukunda akazi kandi akakitangira. Uyu muhanzi avuga ko asaba abantu kumushyigikira muri uru rugendo rw’umuziki yinjiyemo.

Ati “Ikindi nababwira ni uko nsabye abanyarwanda kunshyigikira bakankurikirana, ku mbuga nkoranyambaga zose nkoresha ‘The Nature Rwanda’."  The Nature yasohoye EP y’indirimbo eshanu imwinjiza mu kibuga cy’umuziki byeruye


 

The Nature yavuze ko yagize uruhare ku ndirimbo z’abahanzi batandukanye barimo Gabiro Guitar bakoranye


  

The Nature ari gufashwa mu muziki na Label yitwa The Gat Entertainment

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WAITRESS’ THE NATURE YAKORANYE NA GABIRO GUITAR

">
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘CHANCE’ THE NATURE YAKORANYE NA ISH KEVIN

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...