RFL
Kigali

PSG yafunguye ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryitezweho impinduka -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/11/2021 21:43
0


Paris Saint Germain iri mu makipe akomeye ku Isi, yafunguye ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryitezweho kuzamura impano z’abana b’u Rwanda, harimo no kugira abanyarwanda bakina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.

Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n’abandi.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy’impinduka muri ruhago nyarwanda.

Yagize ati: ”Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b’abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w’amaguru, twizeye ko ejo h’umupira w’amaguru w’u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri”.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Antoine Anfré yavuze ko iri shuri rishinzwe i Huye kubera umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa watumye PSG igirana amasezerano n’iki gihugu gikomeje kuzamuka cyane mu iterambere, ndetse anahishura ko gushyira iri shuri i Huye ari amahitamo ya Leta y’u Rwanda.

Nadia benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere bya PSG yavuze ko iyi kipe yifuza guhindura amateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda binyuze mu ishuri yafunguye mu karere ka Huye.

Umunyabigwi wa PSG, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai, yavuze ko iri shuri PSG yafunguye i Huye rizafasha mu guteza imbere impano z’abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo ndetse rizagirira umumaro umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahundu 110 n’abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri yavuze ko n'ubwo batangiranye abana 172 bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

Ababyeyi b’abana bagiye kwigishwa umupira w’amaguru mu ishuri rya PSG bavuga ko bizeye ko abana babo bazavamo abakinnyi beza buri kipe ku Isi izifuza mu bihe biri imbere, bizanagirira akamaro cyane umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iri shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Kuva mu Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo, mu masezerano bagiranye harimo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

Rai, Ambasaderi Antoine na Shamamaboko bafunguye ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG mu Rwanda

Iri shuri ryatangiranye abana 172

Umunyabigwi wa PSG Rai yakinnye n'abana kuri Stade Huye

Shemamaboko wo muri Minisiteri ya siporo yavuze ko iri shuri rizaba umusemburo mwiza w'umupira w'amaguru mu Rwanda

Iri shuri ryitezweho kuzamura impano muri ruhago nyarwanda zishobora kuzakina mu makipe akomeye i Burayi

Nyinawumuntu Grace ushinzwe ibya tekinike muri iri shuri rya ruhago

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND