Paris Saint Germain iri mu makipe akomeye ku Isi, yafunguye ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryitezweho kuzamura impano z’abana b’u Rwanda, harimo no kugira abanyarwanda bakina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye
umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.
Uyu
muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi
batandukanye mu nzego za Leta barimo n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya
Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain
ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse
n’abandi bayobozi muri iyi kipe y’ubukombe ku Isi.
Umuhango
wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi
witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n’abandi.
Nyuma
yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya
Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy’impinduka
muri ruhago nyarwanda.
Yagize
ati: ”Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe
abana b’abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w’amaguru, twizeye ko ejo
h’umupira w’amaguru w’u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri
shuri”.
Ambasaderi
w’u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Antoine Anfré yavuze ko iri shuri rishinzwe i Huye
kubera umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa watumye PSG igirana
amasezerano n’iki gihugu gikomeje kuzamuka cyane mu iterambere, ndetse anahishura
ko gushyira iri shuri i Huye ari amahitamo ya Leta y’u Rwanda.
Nadia
benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iterambere bya PSG yavuze ko iyi
kipe yifuza guhindura amateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda binyuze mu ishuri
yafunguye mu karere ka Huye.
Umunyabigwi
wa PSG, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai, yavuze ko iri shuri PSG
yafunguye i Huye rizafasha mu guteza imbere impano z’abakiri bato bo mu Rwanda
muri siporo ndetse rizagirira umumaro umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iri
shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahundu 110 n’abakobwa 62,
bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.
Nyinawumuntu
Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri yavuze ko n'ubwo batangiranye abana 172
bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.
Ababyeyi
b’abana bagiye kwigishwa umupira w’amaguru mu ishuri rya PSG bavuga ko bizeye
ko abana babo bazavamo abakinnyi beza buri kipe ku Isi izifuza mu bihe biri
imbere, bizanagirira akamaro cyane umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iri
shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe
ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Kuva
mu Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyatangiye
ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu
bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye
ubukerarugendo, mu masezerano bagiranye harimo no guteza imbere umupira w’amaguru
mu Rwanda.
Byitezwe
ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza
w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo
no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.
Rai, Ambasaderi Antoine na Shamamaboko bafunguye ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya PSG mu Rwanda
Iri shuri ryatangiranye abana 172
Umunyabigwi wa PSG Rai yakinnye n'abana kuri Stade Huye
Shemamaboko wo muri Minisiteri ya siporo yavuze ko iri shuri rizaba umusemburo mwiza w'umupira w'amaguru mu Rwanda
Iri shuri ryitezweho kuzamura impano muri ruhago nyarwanda zishobora kuzakina mu makipe akomeye i Burayi
Nyinawumuntu Grace ushinzwe ibya tekinike muri iri shuri rya ruhago
TANGA IGITECYEREZO