RFL
Kigali

Ingamba nshya no gutanga ibihembo mu byaranze isozwa rya Rwanda Tourism Week

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/11/2021 14:14
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week) aho uru rwego rwiyemeje kongera umusaruro no gukomeza guhanga udushya tuzatuma abasura u Rwanda biyongera, hanahembwa abagize uruhare mu kubungabuga uru rwego mu gihe cya COVID-19.



Iki cyumweru cyatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo, kikaba cyararanzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kumenyekanisha ubukerarugendo no gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda no kongera kuzahura uru rwego rwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu muhango wo gusoza iki cyumweru, urwego rw’ubukerarugendo rwiyemeje ko buri mwaka hazajya habaho igikorwa nk’icyo bakoze uyu mwaka kuko bituma bisuzuma neza bagakosora ibitaragenze neza ndetse bagategura umwaka ukurikiye.

Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwiyemeje gukomeza guhanga udushya tuzatuma abantu batandukanye ku Isi bakomeza kugira inyota yo gusura u Rwanda no kwihera ijisho ibyiza birutatse.

Muri uyu muhango wabere Convention Center, hahembwe buri wese wagize uruhare mu kuzahura no kubungabunga ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe cya COVID-19 yibasiye abatuye Isi.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Zéphanie Niyonkuru, yibukije Abanyarwanda ko ari igihe cyiza cyo kongera kuzahura uru rwego ariko banirinda cyane icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week), aho ibihugu byo muri Afurika ndetse na Leta ziyunze z’Abarabu biri kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo mu rwego rwo kuzahura ubukerarugendo bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19.

Rwanda Tourism Week yasojwe hatangwa ibihembo ku bagize uruhare mu kubungabunga ubukerarugendo mu gihe cya COVID-19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND