Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week) aho uru rwego rwiyemeje kongera umusaruro no gukomeza guhanga udushya tuzatuma abasura u Rwanda biyongera, hanahembwa abagize uruhare mu kubungabuga uru rwego mu gihe cya COVID-19.
Iki
cyumweru cyatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo, kikaba cyararanzwe n’ibikorwa
bitandukanye bigamije kongera kumenyekanisha ubukerarugendo no gushishikariza
abatuye Isi gusura u Rwanda no kongera kuzahura uru rwego rwashegeshwe n’icyorezo
cya COVID-19.
Mu
muhango wo gusoza iki cyumweru, urwego rw’ubukerarugendo rwiyemeje ko buri
mwaka hazajya habaho igikorwa nk’icyo bakoze uyu mwaka kuko bituma bisuzuma
neza bagakosora ibitaragenze neza ndetse bagategura umwaka ukurikiye.
Urwego
rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwiyemeje gukomeza guhanga udushya tuzatuma abantu
batandukanye ku Isi bakomeza kugira inyota yo gusura u Rwanda no kwihera ijisho
ibyiza birutatse.
Muri
uyu muhango wabere Convention Center, hahembwe buri wese wagize uruhare mu
kuzahura no kubungabunga ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe cya COVID-19 yibasiye
abatuye Isi.
Umuyobozi
wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Zéphanie Niyonkuru, yibukije
Abanyarwanda ko ari igihe cyiza cyo kongera kuzahura uru rwego ariko banirinda
cyane icyorezo cya Coronavirus.
Ku
wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe
ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week), aho ibihugu byo muri Afurika ndetse na
Leta ziyunze z’Abarabu biri kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo mu rwego rwo
kuzahura ubukerarugendo bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19.
TANGA IGITECYEREZO