RFL
Kigali

Ubwo yari atwite inda y'amezi 3 yaterekeye abagabo amaso maze akubitirwa mu kabari! Zari yahishuye ibyamubayeho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/11/2021 15:26
0


Icyamamare Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady mu myidagaduro, yahishyuye agahinda yigeze guterwa n'umugabo we nyakwigendera Ivan Ssemwanga aho bakundwakazanyaga ariko rimwe na rimwe bakarwana bikomeye.



Zari w'imyaka 41 y'amavuko ufite abana batanu, 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga na 2 yabyarabnye na Diamond Platnumz, yavuze ku bihe yaciyemo n'icyo yibuka cyamubabaje. Yavuze ko icyamubabaje ari uburyo yakubitiwe muri club abantu bose bareba kandi ari icyamamare.


Nk’uko Zari abivuga, bwa mbere Ivan yamukubise igihe yari atwite inda y'amezi 3. Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo. Yagize ati "Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo. ” Zari avuga ko umugabo we yamuhondaguraga abana bareba rimwe bakamuhoza bakamubaza impamvu se ahora amukubita.


Zari yagize ati: “Byageze aho umuhungu wanjye ambaza impamvu nkubitwa nkatukwa, icyo gihe byarambabaje cyane, byari bimeze nko kuntera inkota mu mutima". Akomeza avuga ko kuba bari gusohokana akareba abagabo cyari nk'icyaha, aha yagize “Cyari ikintu muri we kunkubita. Yigeze kunkubita cyane turi muri club kuko hari umuntu wandebye nanjye nkamureba. Ntabwo nari nemererwa kureba abandi bantu. Muri iryo joro rero, yarankubise nabi ku buryo nahabandagariye bikomeye.”  Ibi byose Zari yabigarutseho aganira na Toke Makinwa.


Zari yibuka uburyo yakubiswe kandi atwite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND