RFL
Kigali

Byagenze bite kugira ngo Miss Elizabeth Bagaya abure Visa yo guhagararira Uganda muri Miss World 2021 ?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/11/2021 11:49
0


Muri ibi bihe kubona Visa ikwinjiza muri Amerika n'iburayi biragorana. Miss Elizabeth Bagaya wo muri Uganda n'abategura irushanwa rya Miss Uganda, bari mu gihirahiro cyo kubura Visa yemerera uyu mukobwa kujya muri Miss World 2021 iri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico. Ni agace Leta zunze ubumwe z’Amerika zifata nk’akacyo.



Mu minsi ishize ni bwo inkuru zatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru byo mu karere zivuga ko Miss Elizabeth Bagaya wa Uganda yabuze Visa imwerekaza i Puerto Rico kwitabira Miss World 2021. Amakuru ahari, ni uko uyu mukobwa afatanije n'abategura Miss Uganda bagerageje gushaka Visa bakayibona ariko bakemererwa kuba bagenda umwaka utaha kandi irushanwa riri kuba bakabona ntacyo byaba bimaze.


Miss Elizabeth Bagaya, yisanze mu ruvangitirane rw'ibyabaye nyuma y'imyiteguro yatinze y'ikipe yari kumufasha itegura Miss Uganda kugira ngo abone viza y'ingendo muri Amerika mu gihe gikwiye. Brenda Nanyonjo, Umuyobozi mukuru wa Miss Uganda yasobanuye ko basabye viza mu gihe runaka ariko gahunda bahawe na ambasade y'Abanyamerika yabateganyirije itariki iri mu mwaka utaha  2022.


Madamu Nanyonjo yakomeje asobanura ko ibyabaye ntaburangare babigizemo ahubwo  guhera mu 2020,  icyorezo cya Coronavirus cyatumye kubona visa bigorana cyane kubaturutse Uganda mu gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo nk'ingamba Amerika yashyizeho.


Miss Elizabeth yahawe ishingano nka Miss Uganda2021  asimbuye Miss Nakakande wari ugiye gukomeza amasomo

 Mu rwego rwo guhindura itariki bahawe,Abategura Miss Uganda ,  bahisemo gukora ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga zabo zose basaba ubufasha impande zose bireba. Barasaba itariki ya hafi mbere y'uku kwezi kugirangio umukobwa wabo yitabire Miss World nk'abandi bakobwa bo bamaze kugera muri Amerika y'Amagepfo  mu Ntara ya i Porto Rico, bityo amahirwe ya Miss Elizabeth yo kwitabira akaba ari kuyoyoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND