RFL
Kigali

Miss Ingabire Grace yerekanye icyo ashoboye kuva yagera muri Miss World 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/11/2021 13:08
1


Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace uharagariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi riri kubera muri Puerto Rico, akomeje kwerekana icyo ashoboye n'uwo ariwe.



Kuva kuwa 18 Ukuboza 2021, Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace ni bwo yatangiye mu buryo bweruye urugendo rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi nyuma yo guhabwa ibendera ry’igihugu n’impanuro na Minisitiri Bamporiki Edouard.

Urugendo rwakomeje kuwa 19 Ukuboza 2021 umunsi yaherekerejweho n’ababaye ba Nyampinga w’u Rwanda, yerekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yafatiye rutema ikirere imwerekeza muri Puerto Rico.

Icyumweru cya mbere kikaba kirangiye ari muri aka gace ahakomereje amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’isi. Grace kuva yagera muri aka gace akaba yarirekuye cyane agagariza isi n’abamukurikira icyo ashoboye.

Mu minsi yose aba asangiza abamukurikira amashusho yishimye by’umwihariko abyina ibintu aba afashwamo na Nyampinga wa Cameroon, Audrey babana mu cyumba kimwe n’amafoto yaba aye bwite n'ayo aba ari kumwe n’abandi asangiza abamukurikira, kimwe n'ayo yigeze gushyira hanze kuva yakambara ikamba.

Nyuma y’ibyiciro binyuranye bamaze kunyuramo, Miss Grace amaze kugera aho abanyarwanda n’inshuti zarwo babasha kumushyigikira binyuze mu gushyira  ‘Mobistar’ muri telephone (download mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n’amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.

Byari bigoye kuba wabona Miss Ingabire Grace mu ifoto nk'iyi mbere yo kugera mu marushanwa y’isi

Grace akomeje kugaragaza ko yahuje na Nyampinga wa Cameroon babana mu cyumba kimwe

U Rwanda ruhanze amaso Nyampinga w’u Rwanda Miss Grace Ingabire

Miss Ingabire Grace wamutora unyuze kuri App ya Mobistar nyuma yo kuyishyira muri telefone ukoresha
Grace yarushijeho kwisanzura no kwirekura kuva yagera mu marushanwa ya Nyampinga w'isi


Aha yarimo akaraga umubyimba bya kizungu mu mbyino dore ko ari na byo yaminujemo

Aha Grace yari kumwe na Nyampinga wa Mexico

Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w'isi yaba aciye agahigo gafitwe n'abanyafurika bacye mu myaka 70 y'irushanwa

KANDA HANO UKORE DOWNLOAD YA MOBSTAR UBASHE GUTORA NYAMPINGA W'U RWANDA INGABIRE GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWase Christine2 years ago
    Miss azatahane igikombe Tumurinyuna





Inyarwanda BACKGROUND