Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace uharagariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Nyampinga w’isi riri kubera muri Puerto Rico, akomeje kwerekana icyo ashoboye n'uwo ariwe.
Kuva kuwa 18 Ukuboza 2021, Nyampinga w’u Rwanda,
Ingabire Grace ni bwo yatangiye mu buryo bweruye urugendo rwo guhagararira u
Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi nyuma yo guhabwa ibendera ry’igihugu
n’impanuro na Minisitiri Bamporiki Edouard.
Urugendo rwakomeje kuwa 19 Ukuboza 2021 umunsi
yaherekerejweho n’ababaye ba Nyampinga w’u Rwanda, yerekeza ku kibuga
cy’indege i Kanombe aho yafatiye rutema ikirere imwerekeza muri Puerto Rico.
Icyumweru cya mbere kikaba kirangiye ari muri aka gace ahakomereje amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’isi. Grace kuva yagera muri aka gace akaba yarirekuye cyane agagariza isi n’abamukurikira icyo ashoboye.
Mu minsi yose aba asangiza abamukurikira
amashusho yishimye by’umwihariko abyina ibintu aba afashwamo na Nyampinga wa
Cameroon, Audrey babana mu cyumba kimwe n’amafoto yaba aye bwite n'ayo aba ari
kumwe n’abandi asangiza abamukurikira, kimwe n'ayo yigeze gushyira hanze kuva yakambara ikamba.
Nyuma y’ibyiciro binyuranye bamaze kunyuramo, Miss Grace amaze kugera aho abanyarwanda n’inshuti zarwo babasha kumushyigikira binyuze
mu gushyira ‘Mobistar’ muri telephone (download
mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n’amafoto
asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.
Byari bigoye kuba wabona Miss Ingabire Grace mu ifoto
nk'iyi mbere yo kugera mu marushanwa y’isi
Grace akomeje kugaragaza ko yahuje na Nyampinga wa Cameroon babana mu cyumba kimwe
U Rwanda ruhanze amaso Nyampinga w’u Rwanda Miss Grace Ingabire
Miss Ingabire Grace wamutora unyuze kuri App ya
Mobistar nyuma yo kuyishyira muri telefone ukoresha
Grace yarushijeho kwisanzura no kwirekura kuva yagera mu marushanwa ya Nyampinga w'isi
Aha yarimo akaraga umubyimba bya kizungu mu mbyino dore ko ari na byo yaminujemo
Aha Grace yari kumwe na Nyampinga wa Mexico
Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w'isi yaba aciye agahigo gafitwe n'abanyafurika bacye mu myaka 70 y'irushanwa
KANDA HANO UKORE DOWNLOAD YA MOBSTAR UBASHE GUTORA NYAMPINGA W'U RWANDA INGABIRE GRACE
TANGA IGITECYEREZO