RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Niyo Bosco na Chris Eazy bo mu kiragano gishya bayoboye urutonde

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/11/2021 18:44
1


Mu majwi yo kuri Instagram na Facebook, indirimbo “Ishyano” ya Niyo Bosco iyoboye urutonde rwa Inyarwanda Music, ikurikiwe na “Amashu” ya Chrisy Eazy isa n’iyanze kurekura kuva yasohoka.



Umuziki w'ab’ikiragano gishya uri kuyobora ndetse no gukundwa n'abatari bake, kuburyo mukubara amajwi usanga amajwi yiganza cyane kubari gutora ndetse abakunzi b'umuziki bakerekana amarangamutima yabo ku ndirimbo.

“Ishyano” ni indirimbo imaze ibyumweru bibiri ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 660, ndetse n'abagera ku bihumbi 18 bashyizeho utumenyetso twerekana ko bayishimiye, n'abarenga 1000 batanzeho ibitekerezo.

“Amashu” iri kumwanya wa kabiri ni indirimbo imaze ukwezi, imaze kurebwa n'abarenga ibighumbi 500 biganjemo abayikunze ndetse ikaba yaranze kurekura kuko yigeze no kuyobora urutonde rwa InyaRwanda.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ISHYANO YA NIYO BOSCO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IBYIMANA ANASTHASE1 year ago
    NITWA ANASTHASE NYAMAGABE NDABA KUNDA CYANE !!





Inyarwanda BACKGROUND