Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai, wabaye umukinnyi wa Paris Saint Germain igihe kitari gito, yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye umuhango w’ifungurwa ry’ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG rizaba riherereye mu Karere ka Huye ku wa gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.
Ku
wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo, nibwo Rai yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi
itatu azahamara binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bijyanye n’amasezerano iyi
kipe yo mu Bufaransa ifitanye n’u Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo gufungura
ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG rizaba riherereye i Huye.
Rai
yageze i Kigali ari kumwe n’umugore we ndetse n’Umufaransa Boris Becker uri mu
bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bose bakazitabira umuhango wo
gutangiza ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain i
Huye kuri uyu wa Gatandatu.
Akigera
mu Rwanda, Raí yavuze ko ashimishijwe no kuba hagiye gutangizwa ishuri
ry’umupira w’amaguru rizateza imbere impano z’abakiri bato muri siporo.
Yagize
ati “Twishimiye gucana urundi rumuri mu bufaranye buri hagati ya Visit Rwanda
na Paris Saint-Germain kandi iki gikorwa kizafasha mu guteza imbere impano
z’abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo”.
Umuyobozi
Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie,
yavuze ko bishimiye kwakira Raí n’abo bazanye mu gikorwa kizagirira akamaro
cyane Abanyarwanda.
Yagize
ati “Twishimiye guha ikaze umunyabigwi wa PSG Raí, umugore we, Boris Becker
n’itsinda ryose muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo gutangiza Académie ya PSG. Iyi
Académie ni umwe mu mishinga y’ubufatanye bwacu, uzagira uruhare mu guteza
imbere siporo mu gihugu. Twiteguye guha ikaze umuryango mugari wa PSG muri
#VisitRwanda”.
Iri
shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe
ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Raí
w’imyaka 56, yabaye umunyabigwi wa kabiri wa PSG usuye u Rwanda nyuma ya Youri
Djorkaeff uheruka i Kigali mu mwaka ushize.
Uyu
munyabigwi yakiniye PSG imikino 215, atsinda ibitego 72 mu gihe kandi yatanze
imipira 30 yavuyemo ibitego. Icyo gihe nibwo yatwaranye Igikombe cy’Isi n’ikipe
y’Igihugu ya Brasil mu 1994.
Kuri
uyu wa Gatanu, tariki ta 26 Ugushyingo, Rai yagiye gusura Pariki y’Ibirunga
iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Rai wakiniye PSG yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu
TANGA IGITECYEREZO