RFL
Kigali

Raimundo Souza: Umunya-Brazil wakiniye PSG yasesekaye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/11/2021 16:05
0


Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai, wabaye umukinnyi wa Paris Saint Germain igihe kitari gito, yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye umuhango w’ifungurwa ry’ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG rizaba riherereye mu Karere ka Huye ku wa gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.



Ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo, nibwo Rai yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu azahamara binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bijyanye n’amasezerano iyi kipe yo mu Bufaransa ifitanye n’u Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG rizaba riherereye i Huye.

Rai yageze i Kigali ari kumwe n’umugore we ndetse n’Umufaransa Boris Becker uri mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bose bakazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain i Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Akigera mu Rwanda, Raí yavuze ko ashimishijwe no kuba hagiye gutangizwa ishuri ry’umupira w’amaguru rizateza imbere impano z’abakiri bato muri siporo.

Yagize ati “Twishimiye gucana urundi rumuri mu bufaranye buri hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain kandi iki gikorwa kizafasha mu guteza imbere impano z’abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo”.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimiye kwakira Raí n’abo bazanye mu gikorwa kizagirira akamaro cyane Abanyarwanda.

Yagize ati “Twishimiye guha ikaze umunyabigwi wa PSG Raí, umugore we, Boris Becker n’itsinda ryose muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo gutangiza Académie ya PSG. Iyi Académie ni umwe mu mishinga y’ubufatanye bwacu, uzagira uruhare mu guteza imbere siporo mu gihugu. Twiteguye guha ikaze umuryango mugari wa PSG muri #VisitRwanda”.

Iri shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Raí w’imyaka 56, yabaye umunyabigwi wa kabiri wa PSG usuye u Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff uheruka i Kigali mu mwaka ushize.

Uyu munyabigwi yakiniye PSG imikino 215, atsinda ibitego 72 mu gihe kandi yatanze imipira 30 yavuyemo ibitego. Icyo gihe nibwo yatwaranye Igikombe cy’Isi n’ikipe y’Igihugu ya Brasil mu 1994.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ta 26 Ugushyingo, Rai yagiye gusura Pariki y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Rai wakiniye PSG yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu


Rai yakiniye PSG igihe kirekire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND