Usibye abayobozi dusanzwe tuzi nka Perezida wa mbere urindwa kurusha abandi Vladmir Putin, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kim Jong-un ndetse n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth wa II n'abandi barimo Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, hari abandi bantu ushobora kuba utari uzi barindwa cyane ku isi.
1.Imva y’umugabo
Vladmir Lenine wo mu Burusiya
Uyu mugabo yahoze ari umusirikare w’ingabo z'Abarusiya usibye kuba atakiriho ariko ari mu bantu bubashywe mu Burusiya kubera ibitekerezo byamuranze akiriho. Bivugwa ko abasirikare b'u Burusiya babwiwe ko umubiri wa Vladmir ari bintu by'ingenzi u Burusisya bufite.
Mu Rubuga rw’Umutuku (Red Square) muri Moscow rwa gati, mu gihugu cy’u Burusiya niho hari umubiri wa Vladmir, bivugwa ko uyu mugabo yari igihangange mu kuba umutegetsi w'abasirikare ukomeye, umubiri we watewe imiti ituma utabora, umubiri we wahashyizwe nyuma gato yo gupfa kwe mu 1924.
Amakuru avuga ko usibye inshuro mbarwa zabayeho mu bihe nk’iby’intambara, uyu mubiri we urindwa amasaha 24/24, iminsi 7/7 kuva mu myaka 95 ishize. Umubiri we ufatwa n’ikimenyetso cy’ibitekerezo bye.
2. Imfungwa yitwa Guzman uzwi ku izina rya El Chapo
Uyu mugabo arazwi cyane kubera gutoroka kenshi gereza, kuba umucuruzi ukomeye w'ibiyobyabwenge. Ari mu barinzwe cyane ku isi ariko kuva yafatwa mu mwaka wa 2016 nyuma yo gutoroka gereza akoherezwa muri Amerika, aho kuri ubu abarizwa muri Gereza yo muri Manhattan i New York, arindwa amasaha 24/24 mu kwirinda ko yatoroka. Uyu mugabo kandi buri joro ahindurirwa aho arara ngo atahamenyera akazacika.
Uyu mugabo ntajya agera hanze, nta n'ubwo yemerewe kugira umuntu umusura keretse umunyamategeko we gusa. Ashinjwa impfu z’abantu babarirwa mu 1,000 bagiye bagwa mu ntambara hagati y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri Mexique, ndetse akaba azwiho kwica abanzi be n’iyo yabaga afunze.
3.Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo muri Ethiopia
Uyu mwana yaburiwe irengero hashira ibyumweru nyuma yo gushimutwa n’abagabo bagera kuri barindwi bashakaga kumushyingira ku ngufu umwe muri bo. Yaje kuboneka arinzwe n’intare zigera kuri eshatu, bikaba byaragaragaye ko zabashije kwirukana abari bamushimuse.
Ubwo yabonekaga, abayobozi batangaje ko izo ntare zamuvuye iruhande gahoro gahoro zikisubirira inyuma zigana mu ishyamba nta guhangana kubayeho. Ibi byabaye nk’igitangaza kuko ubusanzwe intare zo muri ibi bice ngo zizwiho kurya abantu. Bamwe bakeka ko kurira no gutabaza kw’uyu mwana kwaba kwaratumye izi ntare zumva ari nk’ukw’ibibwana byazo zigahitamo kumureka ntizimurye.
4.Mark Zuckerberg nyiri kompanyi ya Facebook
Uyu mugabo ufite mu biganza bye Facebook ibarizwamo WhatsApp, Facebook na Instagram akaba n'umwe mu baherwe ku Isi ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye. Kuva mu 2015 yashoye arenga miliyoni 20$ (amadorari) ku mutekano we, ku kwezi akoresha arenga Miliyari 4 uyashyize mu manyarwanda. Amakuru avuga ko rimwe na rimwe ajya aniyongera agera kuri miliyoni 7,3$ akaba agenda ku barinzi be mu rugo n’abamuherekeza aho agiye.
Aba barinzi ba Zuckerberg rimwe na rimwe bajya babita Igipolisi cy’ibanga cye (Zuckerberg secret police’) aho bivugwa ko bagizwe n’abarinzi 16 bahora bamurinze, bakora basimburana. Mu myaka nk’icumi ishize, Larry Ellison wa Oracle ni we wari umuyobozi w’ikigo urusha abandi uburinzi, aho yashoraga agera kuri miliyoni 1,8$.
5. Ibyamamare byo muri Amerika Jay-Z na Beyonce
Hari amakuru avuga ko ubwo Beyonce yari ari ku rubyiniro yasagariwe n'umufana ashaka kumumanura ku rubyiniro, akaba ari cyo cyatumye Jay-Z ahita yiyemeza gukaza umutekano we birushijeho. Yahaye akazi abagabo batanu bashinzwe umutekano (Bodyguards) biyongera ku bandi batanu bari bafite.
Aba bose biyongera ku wundi mugabo usanzwe akorera ikigo cya Leta cy'Ubutasi muri Amerika uherekeza Beyonce igihe agiye mu rugendo rwa kure no kugira amakuru amenya y'ahantu azajya mbere y'uko ahajya. Ibi bisobanuye ko Beyonce afite abagabo 11 bashinzwe kumurindira umutekano. Uyu muryango kandi waguze imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Latvia SUVs zidatoborwa n’amasasu cyangwa bombe. Izi modoka zikozwe mu mabati ameze nk'ay'iz'abaperezida ba Amerika.
Src: BBC, Afagoals.com & Medium.com
TANGA IGITECYEREZO