RFL
Kigali

Nel Ngabo yavuze uko yakoranye indirimbo 'Mutuale' na Bruce Melodie ku musore wanebwe mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2021 14:41
0


Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yasohoye amashusho y’indirimbo “Mutuale” yakoranye na Bruce Melodie iri kuri Album ye ya kabiri.



Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo 10 harimo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka The Ben na Buravan. Ni Album ije isanga iya mbere yamuritse mu mwaka wa 2020 yise ‘Ingabo’ yatuye ingabo zari iza RPF zabohoye u Rwanda.

Iyi Album ye nshya yise ‘RNB 360’ yayitiriye amazina ye ‘Rwangabo Nelson’, ndetse avuga ko azumvikanisha ubuhanga bwe mu muziki mu gihe cy’imyaka itatu ishize ari ku isoko ry’umuziki.

Mu Ukwakira 2021 ubwo yari muri studio na Producer we Ishimwe Karake Clement basanganiwe na Bruce Melodie afata umwanya wo kumva zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album y’uyu muhanzi.

Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko Bruce Melodie yakunze uburyo indirimbo ‘Mutuale’ amusaba ko bayikorana, kuva ubwo batangira gukora kuri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi yifuzaga gukorana nawe indirimbo, bityo ko ari amata yabyaye amavuta. Ati “Icya mbere nifuzaga ko yagaragara kuri Album yanjye, rero yumvise iriya ndirimbo yanjye arayikunda niko kuyikorana. Yaje muri studio hari akazi yari arimo arakorana na Clement, tumwumvisha indirimbo ziri kuri Album arayumva [Indirimbo Mutuale] arayikunda.”

Nel Ngabo avuga ko gukorana na Bruce Melodie byamusigiye gukunda akazi no kukitingira. Ndetse, ko yamwibukije guhora akora imyitozo nk’umuhanzi kugira ngo yubake neza ijwi n’uburyo bw’imiririmbire ye.

Ati “Ni umuntu ukunda akazi kandi uganira. Muri kumwe ntabwo wagira irungu. Byagenze bikunze ikintu mwatangiye mukirangiza utarananirwa. Yambwiye gukunda akazi, cyane cyane muri studio mu miririmbire hari igihe ukora akantu kakabanza kakagucanga akakubwira ati ujye ushyira imbaraga mu kuzamura impano yawe.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ‘Mutuale’ ikomoza ku musore wanebwe mu rukundo bikarangira uwari inshuti ye amutwaririye umukunzi.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi n’izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na The Ben na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


Nel Ngabo yifashishije abacuranzi ba Symphony Band mu mashusho y’indirimbo ye ‘Mutuale’

Bruce Melodie yakunze indirimbo ‘Mutuale’ bituma yiyemeza kuyikorana na Nel Ngabo

Umunyamakuru Ziggy 55 ni umwe mu bakinnyi b’imena mu mashusho y’indirimbo ya Nel Ngabo na Bruce Melodie


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUTUALE’ YA NEL NGABO NA BRUCE MELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND