RFL
Kigali

Yahimbye ko yapfuye kugira ngo atandukane n'umugabo ukennye, none aho umugabo abereye umukire arifuza gusubirana nawe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/11/2021 15:06
0


Umugore yahishuye uko yahimbye ikinyoma ko yapfuye kugira ngo abone uko atandukana n'umugabo w'umukene bashakanye anavuga ko ubu yifuza uko yasubirana nawe nyuma yaho amariye kubona amafaranga.



Uyu mugore ni umunya-Kenya akaba yatanze ubu buhamya mu kiganiro yagiranye na radiyo yitwa "Radio Jambo" yo muri iki gihugu akomokamo. Ubu buhamya yabutanze mu kiganiro cya mu gitondo kitwa "“Patanisho” gikorwa n'uwitwa Gidi ndetse na Ghost.

Ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021 mu cyakare ni bwo uyu mugore yatanze ubu buhamya muri iki kiganiro avuga ko yahimbye ikinyoma ko yahuye n'umugabo bagakundana ndetse bakaniyemeza kubana ariko ngo akaba yari umukene.  

Ngo byageze aho uyu mugabo we aza kubura akazi babura epfo na ruguru kandi ngo icyo gihe ni bwo byahise biba ngombwa ko bajya muri gahunda ya 'Guma mu rugo' kuko ari zo ngamba Leta yari yashyizeho kubera icyorezo cya COVID-19.


Ikiganiro yabivuzemo gikorwa n'aba bagobo kandi kirakunzwe cyane

Bakomeje kubaho mu buzima bugoye nta epfo nta ruguru! Umugore ngo yararebye ageze aho abona bitazashoboka afata umwanzuro wo guhimba imitwe akabeshya umugabo we ko yapfuye kugira ngo abone uko atandukana nawe akajya gushakisha ubundi buzima.

Dore uko yabigenje! Ngo yagiye muri bamwe mu bo mu muryango we maze abatira telefone yandikira umugabo we mu izina rya mubyara we maze amubwira ko umugore we yapfuye kandi kumushyingura bizitabirwa n'abantu bacye mu bo mu muryango. Muri ubu butumwa yagaragaje amazina y'abagomba gushyingura uyu mugore ariko izina ry'uyu mugabo ntiyarigaragaza mu bagomba kwitabira cyane ko iwe hatari hegeranye n'aho bazashyingura.

Nyuma yaho hashize igihe uyu mugore yahisemo kujya akurikirana uyu mugabo we kuri Facebook gusa kugira ngo ajye amenya amakuru ye hato atazagira uko umugwa gitumo wenda agiye gusura umuryango akomokamo agasanga ari muzima. Nyuma mu minsi yashize ni bwo ngo yagiye kubona akabona umugabo we ubuzima bwarahindutse yarakize bitewe n'amafoto yagiye abona ashyira hanze. Muri ubu buhamya uyu mugore yatanze yasoje avuga ko kugeza ubu yibaza uko azasubirana n'uyu mugabo kuko yabaye umukire kugeza ubu bikaba byaramuyobeye. 

Ese azahimba indi mitwe avuge ko yazutse?

SRC:legitpost.com.ng







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND