RFL
Kigali

Nyirasenge wa Barack Obama, Mama Hawa yitabye Imana ku myaka 80

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:25/11/2021 16:28
0


Mama Hawa, Nyirasenge wa Barack Obama wari utuye muri Kenya mu cyaro cya Oyugis mu ntara ya Oma, yapfuye afite imyaka 80 y'amavuko. Umuryango we wavuze ko yari amaze imyaka irenga ibiri arwaye indwara yo guturika kw’imitsi ijyana amaraso ku bwonko (stroke).



Uyu mubyeyi yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro by'akarere ka Rachuonyo, aho yaje gusezererwa hashize iminsi itanu. Umuhungu we Razick Amuna yemeje ko yapfuye mbere gato ya saa yine za mu gitondo. Imyiteguro yo kumushyingura irakomeje. Arashyingurwa iwe mu mudugudu wa Kokal, Oyugis, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane hakurikijwe imihango y'Abayisilamu. 

Mama Hawa ni mushiki wa Barack Hussein Obama Sr se wa Obama wayoboye Amerika, ibi bikaba bisobanuye ko yari Nyirange wa Obama. Yabaga afite amashusho ya murumuna we n'aya Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika mu rugo rwe rwo mu cyaro i Oyugis, mu Ntara ya Homa aho yabaga.

Urupfu rwe ruje nyuma y'amezi umunani hapfuye Mama Sarah Onyango Obama, nyirakuru wa Se w’uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama. Mama Hawa yashakanye na nyakwigendera Chief Magak Odeka wapfuye mu 1993 nk'uko tubikesha The East Africa.     


Mama Hawa yitabye Imana ku myaka 80 y'amavuko

Nyirasenge wa Obama 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND