RFL
Kigali

Basabye ko igitaramo cya Koffi Olomidé gihagarikwa; abandi bati ‘ntitwamucira urubanza’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2021 16:47
0


Igitaramo umuhanzi w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé agomba gukorera mu Rwanda mu Ukuboza 2021, cyatangiye kugerwa amashoka na bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori.



Mu 2016, Antoine Agbepa Mumba, Le Grand Mopao Mokonzi uzwi ku izina rya Koffi Olomide, yarahagaritswe muri Kenya nyuma yo guhohotera umwe mu babyinnyi be ku kibuga cy’Indege i Nairobi.

Bifashishije konti zabo za Twitter, baravuga ko Leta ikwiye guhagarika igitaramo Koffie agiye gukorera i Kigali kubera ko uyu muhanzi w’ikirangirire muri Afurika mu bihe bitandukanye yavuzweho guhohotera ababyinnyikazi be, ndetse rimwe na rimwe ubutabera bukitabazwa.

Inkuru nyinshi zuzuye kuri internet zanditswe mu bihe bitandukanye n’ibitangazamakuru bitandukanye zivuga ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yagiye avugwaho.

Igitaramo cya Koffi Olomide kigiye kubera mu Rwanda mu gihe hari kuba ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aha niho Juliette Karitanyi, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore ahera avuga ko Koffi Olomide atagakandagije ikirenge cye mu Rwanda.

Yunganirwa n’umunyamakuru Cyuzuzo Jean D’Arc wa Kiss Fm uvuga ko bitangaje ukuntu mu Rwanda bahora barwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina, ariko bakemerera Koffi Olomidé ushinjwa guhonyora uburenganzira bw'abagore kuhakorera igitaramo.

Uyu munyamakuru yavuze ko hari ibihamya bigaragaza Koffi akubita ababyinnyi n’ibindi. Umwe mu bakurikira Cyuzuzo kuri Twitter yamubwiye ko afite ijwi rigera kure bityo ko ashobora gutuma igitaramo cya Koffi gihagarikwa.

Ati “Uzi ko ijwi ryawe rigera kure Cyuzu!!! Ngaho nawe ibaze nk'ubu uhagaritse 'concert' ya Koffi Olomide kandi uzi neza ko hari abanyarwanda bamukunda kubi! Ubu wabakira?”. Cyuzuzo yavuze ko atabura kuvuga ku ngingo nk’iyi. Ati “Oya ntawe mbujije ariko sinabura no kubivugaho kuko niba iwacu turwanya imyitwarire nk’iriya, ariko abandi tukirengagiza ibyabo ni ubuhe butumwa bitanga?”

Sylvie Nsanga, umwe mu baharanira ko abagore n'abagabo bareshya bakabona amahirwe angana, nawe avuga ko batiteguye gutaramirwa n’umugabo uzwi mu guhohotera abagore n’abakobwa ubuzima bwe bwose. Ati “Mwese muvuge oya kuri Koffi Olomide.”

Sharangabo yavuze ko n’ubwo abantu bari gusaba ko igitaramo cya Koffi gihagarikwa mu Rwanda, uyu muhanzi yakiriwe n’abakuru ba Guverinoma batatu ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo by’umuziki bya Afrima 2021 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Yunganiwe na Mugabe wavuze ko ibyaha Koffi Olomide akurikiranyweho atabihamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Ati “Ibyo byaha ntiyabyemejwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Mu gihe aho byabereye adafunzwe kandi yemererwa n’amategeko kwidegembya, nta mpamvu y’uko u Rwanda rutamwakira.”

Akomeza ati “Mu buryo bwa dipolomasi yahagarikwa yarabikoreye ku butaka bw’u Rwanda cyangwa yarabikoreye umunyarwanda.”

Deogratias Ukurikiyenyagasani ati “Ahubwo u Rwanda nk'igihugu kigira amategeko ndetse kikubahiriza amategeko mpuzamahanga, ni gute cyagendera ku bivugwa bitahamijwe n'inkiko kikabigira ukuri?”

Ku wa 13 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Vincent Karega yanditse kuri konti ye ya Twitter aha Koffi ikaze mu Rwanda mu gitaramo azahakorera.

Mu mwaka wa 2012 Koffi Olomide yakubise uwitwa Diego Lubaki, umu producer we muri RD Congo, icyo gihe akatirwa n’urukiko gufungwa amezi atatu.

Mu 2008 nabwo Koffi Olomide yakubise umu ‘Cameraman’ wa Televiziyo yitwa RTGA yo muri RD Congo, amukubitira mu gitaramo cye cyabereye mu mujyi i Kinshasa ndetse bivugwa ko icyo gihe yashwanyaguje Camera ye.

Si ibyo gusa ahubwo hari n'amakuru avuga ko Koffi Olomide yigeze gufungirwa mu gihugu cya Zimbabwe azira gukubita abafana.

Mu Ukwakira 2021, Koffi yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw'ubujurire rwa Versailles i Paris.

Uyu mugabo aregwa n'abagore bane bahoze ari ababyinnyi be gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu.


Abavuga ko baharanira uburenganzira bw’abagore, barasaba ko igitaramo cya Koffi gihagarikwa kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera abagore

Mu bihe bitandukanye, Koffi yahakanye ibirego by’abagore batandukanye

Ku wa 13 Ukuboza 2021, mu Bufaransa hazasomwa urubanza ku bujurire bwa Koffi Olomide






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND