Miss Ingabire Grace na Miss Audrey Monkam bahatanye muri Miss World 2021, bahuye bahuje bakaba bahuriye ahanini ku gukunda umuziki no kubyina. Nyuma yo gushyirwa mu cyumba kimwe, Miss Grace yasanze Audrey Monkam nawe akunda umuziki no kubyina birushaho kunga ubumwe bwabo, amata aba abyaye amavuta. Mu cyumba cyabo bahora mu birori byiganjemo udukoryo mu kubyina.
Ibi byashimishije cyane Grace ku buryo adahwema gushyira hanze amashusho yabo mu cyumba babyina udukoryo dutandukanye maze aya mashusho akayakuriza amagambo agaragaza ko ari iby'agaciro kuba yarashyizwe mu cyumba kimwe n'iyi nkumi ihagarariye Cameroon yibitseho amakamba abiri.
Ingabire Grace mu mashusho yashyize hanze mu masaha make ashize bombi babyinaga udukoryo mu ndirimbo yitwa "Woza" ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Mr JazziQ, Kabza De Small, Lady Du na Boohle. Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho kuri Instagrama ye yanditse agaragaza ko yishimira cyane uyu mukobwa babana.
Mbere yaho hari andi mashusho yashyize hanze nabwo ari kubyinana n'uyu mukobwa agakoryo kagezweho muri iyi minsi
Aka gakoryo kagezweho mu rubyiruko rukunda kubyina udasize n'abakiri bato biyumvamo umuziki nka Karyuri. Aka gakoryo bakabyinaga muri 'Beat' yakozwemo indirmbo yitwa Focus ya Ajimovoix na Dice Ailes.
Audrey (iburyo) yibitseho amakamba abiri hamwe na Miss Grace (Ibumoso)
Audrey Monkam uhagarariye Cameroon muri Miss World 2021 nawe akunda umuziki bitavugwa ndetse no kubyina. Indirimbo akunda kurusha izindi ni iyitwa ‘Happy’ ya Pharrel Williams. Ni umunyamideri ufite impamyabumenyi mu bijyanye n'ibigo by'imari n'icungamutungo. Usibye kuba yarabaye Miss Cameroon 2020, yanegukanye ikamba rya Miss Earth International Cameroon 2018.