Kigali

Yaciye agahigo ku isi nyuma yo guterura umugore akoresheje ubwanwa

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:25/11/2021 12:03
0


Umugabo witwa Antanas Kontrimas ukomoka mu gihugu cya Lithuania yanditswe mu gitabo cya Guiness World Records nk’umuntu wateruye ibiro byinshi akoresheje ubwanwa gusa. Yaciye aka gahigo nyuma yo guterura umugore ufite ibiro 63.80.



Antanas Kontrimas, ubu ni we waciye agahigo ku isi nyuma yo guterura umugore ufite ibiro 63.80 akoresheje ubwanwa bwe ndetse ahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku isi.





Mu mashusho yashizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Guiness World Records ubwo uyu mugabo yacaga aka gahigo ko guterura ibiro byinshi akoresheje ubwanwa bwe, wabonaga yakambije impanga mu gihe uyu mugore yateruraga yari ahambiriye ku migozi yari ifashe ku bwanwa by’uyu mugabo.

Nyuma yo guterura uyu mugore akoresheje ubwana abantu bari aho byabereye batangaye cyane. Mu kumuterura uyu mugabo yabanje guhina umugongo nkuko abakinnyi bakina imikino yo guterura ibiremereye babigenza, niko gutangira kunamuka ariko azamura uyu mugore.

Nyuma yo kurangiza iki gikorwa kidasanzwe Antanas yahise azamura amaboko ye nkuko abantu bishimira itsinzi. Ubwo twandikaga iyi nkuru aya mashusho yari amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana n’icyenda ku rubuga rwa Instagram ndetse banatanze n’ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bari batangaye cyane abandi bibaza ukuntu yabashije kubikora. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND