RFL
Kigali

Diamond yerekanye impeta, imiringa yo ku maboko n'isaha yaguze Miliyoni 277 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/11/2021 10:42
0


Diamond yaguze iyi mirimbo nyuma y'umukufi aherutse kugura wa miliyoni 48. Uyu mukufi ukoze nk'ishusho y'igihanga cy'intare yasamye ifite izina ry'akabyiniriro [SIMBA] mu kanwa byose bikaba bikoze muri zahabu na Diama.




Izi mpeta eshanu yaguze Miliyoni 100 Frw zose zikwira ku ntoki ze. Zanditsemo inyuguti n'ubundi zibyara ijambo [SIMBA] nk'akabyiniriro ke, usomye uhereye kuyo yambara ku gahera kugeza ku rutoki rw'igikumwe.

Naho imiringa yo ku maboko yo ni ine ndetse n'isaha byose akaba yagaragaje ko bifite agaciro ka miliyoni 177 Frw. Iyi mirimbo yose uteranyije ikiguzi cyayo nk'uko yabigaragaje usanga ihagaze miliyoni 277 Frw.




Uyu mukufi w'igihanga cy'intare yambaye aherutse kuwugura miliyoni 48 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND