RFL
Kigali

Rwanda Tourism Week: Bwa mbere Zimbabwe yatangiye kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2021 10:32
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week), aho ibihugu byo muri Afurika ndetse na Leta ziyunze z’Abarabu biri kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo mu rwego rwo kuzahura ubukerarugendo bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19.



Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Gatatu kikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo, kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kumenyekanisha ubukerarugendo no gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda, Akarere n’ibihugu byitabiriye iki gikorwa muri rusange.

Ku nshuro ya mbere, Zimbabwe yagaragaye mu bihugu byatangiye kumurikira mu Rwanda ibyo bakora nyuma y’igihe gito abashoramari b’ibihugu byombi biyemeje gukorana.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukerarugendo, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Zéphanie Niyonkuru yashimye ko abashoramari bo muri Zimbabwe batangiye kumurikira mu Rwanda ibyo bakora.

Uyu muyobozi yavuze ko bishimishije kuba abashoramari n’abacuruzi muri rusange bagarutse mu kazi, ubu bakaba bacuruza nyuma y’igihe runaka badakora kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zabagizeho ingaruka.

Yagize ati “Birashimishije kuba abikorera barasubiye mu bikorwa byabo, ubu ibintu bikaba biri gusubira ku murongo”.

Niyonkuru yabashimiye Abanya-Zimbabwe ko bahise batangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano basinyanye na bagenzi babo bo mu Rwanda muri Nzeri, 2021, none bakaba batangiye kumirika ibyo bakora.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izitabirwa n’abantu bagera muri 500 kuva itangiye kugeza isojwe ku wa Gatandatu.

Icyumweru cy’Ubukerarugendo kandi cyahuriranye n’Umunsi Nyafurika w’Ubukerarugendo, Africa Tourism Day.

Umuyobozi wungirije muri RDB Niyonkuru Zephanie yafunguye ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukerarugendo

Iki gikorwa cyahuje abantu baturutse imihanda yose aho baje kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo

Nyuma yo gufungura icyumweru cyahariwe ubukerarugendo hafashwe ifoto y'urwibutso





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND