RFL
Kigali

Madonna w'imyaka 63 wasohoye amafoto agaragaza imiterere ye yahawe inkwenene n'abarimo 50 Cent-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2021 7:55
0


Umuhanzikazi w'icyamamare Madonna w'imyaka 63 y'amavuko yahawe inkwenene n'abantu benshi barimo umuraperi 50 Cent nyuma yaho uyu muhanzikazi ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza imiterere ye benshi bavuze ko adakwiriye kwifotoza amafoto nk'ayo ku myaka afite.



Madonna Louise Ciccone umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umukinnyi wa filime wamamaye cyane ku izina rya Madonna kuva mu mwaka 1986 atangira umuziki, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Amerika by'umwihariko kugeza ubu Madonna afatwa nk'umwe mu bagore bakoze injyana ya Pop ku rwego rwo hejuru dore ko banamuhaye izina rya 'Queen of Pop'. Uyu mugore w'imyaka 63 udasiba gukora udushya yagawe na benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yerekaniye amafoto agaragaza imiterere ye.


Mu bahaye inkwenene Madonna harimo umuraperi 50 Cent uzwiho kutaniganwa ijambo aho yagize ati: ''Ibi ni ibintu bisekeje mbonye, uyu ni Madonna munsi y'igitanda ushaka kwigira nk'inkumi ku myaka 63. Bishobora kumugwa nabi nadahaguruka kuko arashaje''. Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko atari 50 Cent gusa wahaye inkwenene Madonna kuko mu bantu barenga ibihumbi 37 basize ibitekerezo (Comments) kuri aya mafoto abenshi banenze uyu muhanzikazi bamwibutsa ko imyaka afite atari iyo kwifotoza gutyo.


Dore amwe mu mafoto umuhanzikazi Madonna w'imyaka 63 yaherewe inkwenene:














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND