Papa Francis yakiriye anagirana ibiganiro na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Iyobokamana - 24/11/2021 9:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Papa Francis yakiriye anagirana ibiganiro na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi ariwe Nyirubutungane Papa Francis.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, ni bwo Papa Francis yakiriye Madamu Louise Mushikiwabo umunyarwandakazi usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku kwigira hamwe icyakorwa mu gufasha abaturage ba Haiti na Liban.

Ibi bihugu kuri ubu biri mu bibazo aho nka Haiti iherutse kwibasirwa n’umutingito ukomeye waguyemo abarenga 2,200 ndetse unakomerekeramo abarenga 12,700 naho abarenga 320 baburirwa irengero. 

Haiti imaze igihe iri no mu bibazo bya politike aho uwazohe ari Perezida wayo Jovenel Moise yaje kwicwa. Ni mu gihe igihugu cya Liban mu mwaka ushize cyo cyibasiwe n'iturika rikomeye ryabereye i Beirut mu murwa mukuru w'iki gihugu, rigwamo abantu 218, imitungo myinshi irangirika cyane.

Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF, muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.

Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Louise Mushikiwabo yashimiye umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.

Louise Mushikiwabo ubwo yakirwaga i Vatikani atarahura na Papa

Louise Mushikiwabo ubwo yari i Vatikan


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...