Urubuga rwa NABU rwatangaje impinduka mu mimerere ya Porogaramu yayo. Ni nyuma y’uko abantu bagera kuri miliyoni imwe bamaze kumanura (Downloading) Porogaramu yabo.
NABU niyo porogaramu iyoboye mu gufasha
gusoma neza hamwe n’inkuru zishimishije zingana n’ubushobozi bw’umwana mu gusoma.
Kuri ubu, NABU yagejeje abagera muri
miliyoni bamaze kumanura (Download) Porogaramu yayo mu Burasirazuba bwa
Afurika. Nta kiguzi cyo gusoma kuri iyi porogaramu.
Uyu muryango udaharanira inyungu, NABU, kuri
ubu uratangaza impinduka mu mimerere ya porogaramu ikazitwa “NABU: Multilingual
kids book app” ikazaba iboneka kuri Google Play
Store na iOS app store.
Iyo mpinduka muri porogaramu ifite ibiyiranga bishya
bishimishije harimo, ibishushanyo-mbonera byasubiwemo byorohereza abana gushaka
no gusoma ibitabo bakunda, bityo bakigenga mu misomere yabo.
NABU yizera ko uko umwana arushaho gusoma, ari nako
aba inararibonye mu gusoma ibitabo. Ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa, kwandika,
kuvuga no kuboneza imvugo buriyongera.
Isomero rya NABU kuri ubu rigaragaza
inkuru zirenga 1000 zishimishije, zivuga indimi nyinshi zirimo ibyegeranyo mu
Kinyarwanda, Igishwahili, igikerewole n’Icyongereza.
Kubera impinduka muri porogaramu, NABU
ivuga ko ababyeyi n'abarezi noneho bazashobora gukora imyirondoro itandukanye
ku bana benshi mu rugo, bityo bagakurikirana uburambe bwo gusoma kuri buri
mwana.
Ngo ibi bituma ubushobozi bwo
gukurikirana urugendo rwo gusoma kuri buri mwana n’ubushobozi bwe buzamuka mu
rwego rwisumbuyeho.
Gushakisha ibitabo bizarushaho kunezeza
kuko isomero ryahinduwe kugira ngo ihuze ibihugu porogaramu rusange ikoreramo.
Abiga, ababyeyi n'abarimu bashobora
kandi gushakisha ibitabo mu byiciro bitandukanye no kumenya ibihuye n’urwego
rw’umwana.
Amashusho nayo yongerewe ubushobozi bwo
kuboneka hakoreshejwe igihe gito na interineti nkeya.
Ikirango(feauture) gishya cyo gusoma udafite internet
(offline) gifitiye inyungu cyane kizagirira akamaro gakomeye abakoresha
porogaramu ya NABU baherereye aho interineti itagera neza.
Ibitabo by’inkuru birashobora gukururwa aho umuntu
ashobora kubona interineti, hanyuma bikabikwa mu isomero agasoma ku murongo mu gihe
kizaza. Ibi bifasha abarimu gukundisha abanyeshuri ibitabo by’ururimi rwabo
kavukire nta mpungenge yo kutabona interineti.
Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Marie Claudine, avuga ko
urubuga rwa NABU rwafashije cyane abana be kumenya gusoma.
Ati “Ni byinshi byahindutse kuva abana banjye batangira
gusoma ibitabo kuri porogaramu ya NABU. Bashobora kumva no gusobanura
ibishushanyo bitandukanye biba biri mu bitabo. Abana banjye kandi basigaye
bashobora guhanga inkuru zabo bagendeye ku bitabo bagiye basoma kuri NABU.”
Ni mu gihe Joseph Nzioka Umuyobozi w’abarimu mu ikigo
Kenya Primary School, avuga ko iyi porogaramu ya NABU yaje ari ingongera “ishimishije
kuri sisitemu y’uburezi cyane cyane ku banyeshuli bakiri bato.”
Ati “Kuba babona iyi porogaramu ku buntu bisobanura ko
bashobora gusoma inkuru zabo bari mu rugo.”
Porogaramu ya NABU ifite ibyiciro bitandukanye. Hari
icyiciro cy’ibigezweho (Trending now), ibyo NABU yahisemo (NABU top picks) n’abasoma
kare (easy and early readers).
Iri somero ryemerera abana, ababyeyi n’abarimu guhitamo
ibitabo bitandukanye, rikereka abanyeshuri itandukaniro ry’ibitabo
binabahishurira ubuzima bw’isi itandukanye.
Amor Furaha Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana abakoresha
iyi porogaramu, ati “Ibintu byiyongereye kuri porogaramu yacu yo gusoma bivuze
ko dushobora noneho gupima neza uburyo abakoresha porogaramu bitabira ibyo
dukora ndetse no kumenya aho dukeneye kwagura ibikorwa byo gusoma."
Arongera ati “Turimo kubona iterambere ryinshi haba mu
Rwanda no muri Kenya mu muryango w’abambasaderi, bivuze ko intego yacu yo
kugera ku basomyi miliyoni imwe mu mpera za 2021 igenda yegereza.”
Ubushakashatsi bwerekana ko abana basoma ibitabo mu
rurimi rwabo kavukire bakiri bato bituma ikiraro cyo gusoma mu cyongereza no mu
zindi ndimi cyihuta cyane.
Muri NABU, baharanira gusangiza inkuru nziza,
zishishikaje aho abana bashobora kwibona ubwabo bagaragara ku mpapuro basomye,
bityo bakura bakigirira icyizere kandi bakagira uruhare runini mu miryango
yabo.
Ibitabo by'ururimi kavukire nabyo byagaragaye ko
bivamo uruhare rukomeye rw'ababyeyi mu myigire y'abana babo.
Iyi porogaramu ntabwo ari igikoresho cyo kurema
urukundo rwo gusoma kubana, ahubwo inemerera abakuze gusoma mu cyongereza.
Ntabwo ari kare cyane gutangira gusoma hamwe n’umwana wawe- downloadinga Nabu
App uyu munsi.
Ku
bijyanye na NABU
NABU ni umuryango udaharanira inyungu, ufite ubutumwa
bwo gukemura ikibazo cyo kudasoma no kwandika ku Isi hose kugira ngo buri mwana
abashe gusoma no kuzamuka mu bushobozi bwe bwose.
Guhagarika inzitizi y’ubukene, bakoresha
ikoranabuhanga kugira ngo basohore ibitabo by’abana ku buntu ku rubuga rwa
sisitemu mu ndimi kavukire.
Urubuga rwa NABU rwatangaje impinduka nshya muri
porogaramu yayo imaze kumanurwa (Downlaod) n’abasaga miliyoni
Umubyeyi ari gukoresha porogaramu ya NABU afasha umwana we gusoma ibitabo, inkuru n'ibindi
Kaliza Barbara avuga ko umwana we ameze kumenya gusoma
neza abicyesha kwifashisha urubuga rwa NABU
Abagera kuri miliyoni bamaze kumanura (Download)
porogaramu ya NABU
TANGA IGITECYEREZO