RFL
Kigali

NABU yatangaje impinduka nshya muri porogaramu yayo imaze kumanurwa (Downlaod) n’abasaga miliyoni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2021 7:03
0


Urubuga rwa NABU rwatangaje impinduka mu mimerere ya Porogaramu yayo. Ni nyuma y’uko abantu bagera kuri miliyoni imwe bamaze kumanura (Downloading) Porogaramu yabo.



NABU niyo porogaramu iyoboye mu gufasha gusoma neza hamwe n’inkuru zishimishije zingana n’ubushobozi bw’umwana mu gusoma.

Kuri ubu, NABU yagejeje abagera muri miliyoni bamaze kumanura (Download) Porogaramu yayo mu Burasirazuba bwa Afurika. Nta kiguzi cyo gusoma kuri iyi porogaramu.

Uyu muryango udaharanira inyungu, NABU, kuri ubu uratangaza impinduka mu mimerere ya porogaramu ikazitwa “NABU: Multilingual kids book app” ikazaba iboneka kuri Google Play Store  na  iOS app store.

Iyo mpinduka muri porogaramu ifite ibiyiranga bishya bishimishije harimo, ibishushanyo-mbonera byasubiwemo byorohereza abana gushaka no gusoma ibitabo bakunda, bityo bakigenga mu misomere yabo.

NABU yizera ko uko umwana arushaho gusoma, ari nako aba inararibonye mu gusoma ibitabo. Ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa, kwandika, kuvuga no kuboneza imvugo buriyongera.

Isomero rya NABU kuri ubu rigaragaza inkuru zirenga 1000 zishimishije, zivuga indimi nyinshi zirimo ibyegeranyo mu Kinyarwanda, Igishwahili, igikerewole n’Icyongereza.

Kubera impinduka muri porogaramu, NABU ivuga ko ababyeyi n'abarezi noneho bazashobora gukora imyirondoro itandukanye ku bana benshi mu rugo, bityo bagakurikirana uburambe bwo gusoma kuri buri mwana.

Ngo ibi bituma ubushobozi bwo gukurikirana urugendo rwo gusoma kuri buri mwana n’ubushobozi bwe buzamuka mu rwego rwisumbuyeho.

Gushakisha ibitabo bizarushaho kunezeza kuko isomero ryahinduwe kugira ngo ihuze ibihugu porogaramu rusange ikoreramo.

Abiga, ababyeyi n'abarimu bashobora kandi gushakisha ibitabo mu byiciro bitandukanye no kumenya ibihuye n’urwego rw’umwana.

Amashusho nayo yongerewe ubushobozi bwo kuboneka hakoreshejwe igihe gito na interineti nkeya.

Ikirango(feauture) gishya cyo gusoma udafite internet (offline) gifitiye inyungu cyane kizagirira akamaro gakomeye abakoresha porogaramu ya NABU baherereye aho interineti itagera neza.

Ibitabo by’inkuru birashobora gukururwa aho umuntu ashobora kubona interineti, hanyuma bikabikwa mu isomero agasoma ku murongo mu gihe kizaza. Ibi bifasha abarimu gukundisha abanyeshuri ibitabo by’ururimi rwabo kavukire nta mpungenge yo kutabona interineti.

Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Marie Claudine, avuga ko urubuga rwa NABU rwafashije cyane abana be kumenya gusoma.

Ati “Ni byinshi byahindutse kuva abana banjye batangira gusoma ibitabo kuri porogaramu ya NABU. Bashobora kumva no gusobanura ibishushanyo bitandukanye biba biri mu bitabo. Abana banjye kandi basigaye bashobora guhanga inkuru zabo bagendeye ku bitabo bagiye basoma kuri NABU.”

Ni mu gihe Joseph Nzioka Umuyobozi w’abarimu mu ikigo Kenya Primary School, avuga ko iyi porogaramu ya NABU yaje ari ingongera “ishimishije kuri sisitemu y’uburezi cyane cyane ku banyeshuli bakiri bato.”

Ati “Kuba babona iyi porogaramu ku buntu bisobanura ko bashobora gusoma inkuru zabo bari mu rugo.”

Porogaramu ya NABU ifite ibyiciro bitandukanye. Hari icyiciro cy’ibigezweho (Trending now), ibyo NABU yahisemo (NABU top picks) n’abasoma kare (easy and early readers).

Iri somero ryemerera abana, ababyeyi n’abarimu guhitamo ibitabo bitandukanye, rikereka abanyeshuri itandukaniro ry’ibitabo binabahishurira ubuzima bw’isi itandukanye.

Amor Furaha Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana abakoresha iyi porogaramu, ati “Ibintu byiyongereye kuri porogaramu yacu yo gusoma bivuze ko dushobora noneho gupima neza uburyo abakoresha porogaramu bitabira ibyo dukora ndetse no kumenya aho dukeneye kwagura ibikorwa byo gusoma."

Arongera ati “Turimo kubona iterambere ryinshi haba mu Rwanda no muri Kenya mu muryango w’abambasaderi, bivuze ko intego yacu yo kugera ku basomyi miliyoni imwe mu mpera za 2021 igenda yegereza.”

Ubushakashatsi bwerekana ko abana basoma ibitabo mu rurimi rwabo kavukire bakiri bato bituma ikiraro cyo gusoma mu cyongereza no mu zindi ndimi cyihuta cyane.

Muri NABU, baharanira gusangiza inkuru nziza, zishishikaje aho abana bashobora kwibona ubwabo bagaragara ku mpapuro basomye, bityo bakura bakigirira icyizere kandi bakagira uruhare runini mu miryango yabo.

Ibitabo by'ururimi kavukire nabyo byagaragaye ko bivamo uruhare rukomeye rw'ababyeyi mu myigire y'abana babo.

Iyi porogaramu ntabwo ari igikoresho cyo kurema urukundo rwo gusoma kubana, ahubwo inemerera abakuze gusoma mu cyongereza. Ntabwo ari kare cyane gutangira gusoma hamwe n’umwana wawe- downloadinga Nabu App uyu munsi.

Ku bijyanye na NABU

NABU ni umuryango udaharanira inyungu, ufite ubutumwa bwo gukemura ikibazo cyo kudasoma no kwandika ku Isi hose kugira ngo buri mwana abashe gusoma no kuzamuka mu bushobozi bwe bwose.

Guhagarika inzitizi y’ubukene, bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo basohore ibitabo by’abana ku buntu ku rubuga rwa sisitemu mu ndimi kavukire.


Urubuga rwa NABU rwatangaje impinduka nshya muri porogaramu yayo imaze kumanurwa (Downlaod) n’abasaga miliyoni


Umubyeyi ari gukoresha porogaramu ya NABU afasha umwana we gusoma ibitabo, inkuru n'ibindi


  

Kaliza Barbara avuga ko umwana we ameze kumenya gusoma neza abicyesha kwifashisha urubuga rwa NABU


Abagera kuri miliyoni bamaze kumanura (Download) porogaramu ya NABU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND