Kigali

Umusibo ni ejo, ejobundi Paris Saint Germain igafungura ishuri rya ruhago i Huye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2021 15:03
0


Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa izafungura ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu karere ka Huye, ahitezwe ko rizatangirana abana b’Abanyarwanda 200 bazigishwa ruhago mu buryo bwa kinyamwuga.



Ibi bikubiye mu masezerano y’imikoranire u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya PSG binyuze mu mushinga wa Visit Rwanda, aho impande zombi zemeranyije ko Paris Saint Germain izubaka ishuri mu Rwanda.

Iyi kipe yo mu Bufaransa izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru igiye gufungura mu karere ka Huye, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Muri Gashyantare 2020, intumwa za PSG zari mu Rwanda, aho zahuye na Minisitiri wa Siporo; Munyangaju Aurore Mimosa, baganira ku mushinga wo kubaka iri shuri ry’umupira w’amaguru rizashyirwa mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu 2021, Iyi kipe yahuguye abatoza bazifashishwa mu masomo azatangwa muri iri rerero, n’abamwe bazayobora iri shuri.

Uwahoze ari Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko mu mikorere y’iyi Académie atari ibikorwaremezo bizubakwa gusa, ahubwo hazashingirwa ku bisanzwe mu Rwanda.

Yagize ati “Académie yabo abantu ntibazumve ko ari ukuza kubaka ibiorwa remezo, oya, ni ishuri rishingiye ku byo dufite mu Rwanda. Ni igikorwa bazagiramo uruhare, ariko hakoreshwa ibiri hano kuko bashyizeho n’ingingo zivuga ko duhitamo abantu bazajyana iwabo bakabatoza bijyanye n’urwo rwego, hakabaho n’ucunga iyo Académie n’ushinzwe imiyoborere yayo”.

“Ni Académie ishingiye ku matwara yabo n’ibyo badufashamo, izabamo abana b’Abanyarwanda ubwo n’abo mu karere [k’Uburasirazuba] bashobora kuzamo”.

Muri Werurwe 2020, Youri Djorkaeff watwaranye n’ikipe y’u Bufaransa igikombe cy’Isi mu 1998, akaba ari umunyabigwi wa Paris Saint-Germain yasuye u Rwanda mu gihe cy’iminsi ine, aho yahuye n’abana b’Abanyarwanda bigira umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Dream Football Academy, akinana nabo kuri Stade Amahoro.

Kuva mu Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo, mu masezerano bagiranye harimo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w’impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w’amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

Binyuze muri Visit Rwanda, PSG igiye gufungura ishuri rya ruhago i Huye

Bamwe mu batoza bazaba bari mu ishuri rya ruhago rya PSG i Huye

Youri Djorkaef aheruka mu Rwanda aho yakinnye n'abana bo mu irerero rya Dream Academy





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND